Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 7:34 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

34 Amagorwa y’umuryango wanjye uri mu Misiri narayitegereje, kandi n’imiborogo yawo narayumvise; none namanuwe no kubagobotora. Ubu ngubu rero genda, ngutumye mu Misiri.’

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

34 Ni ukuri mbonye umubabaro w'ubwoko bwanjye buri muri Egiputa kandi numvise baniha, namanuwe no kubakiza none ngwino ngutume muri Egiputa.’

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

34 Nabonye uko ubwoko bwanjye bukoreshwa agahato mu Misiri, numva no gutaka kwabwo. None ndamanutse ngo mbutabare. Nuko rero ngwino ngutume mu Misiri.’

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

34 Nabonye uko ubwoko bwanjye bukoreshwa agahato mu Misiri, numva no gutaka kwabwo. None ndamanutse ngo mbutabare. Nuko rero ngwino ngutume mu Misiri.’

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 7:34
21 Iomraidhean Croise  

Uhoraho aramanuka, aza kureba uwo mugi n’uwo munara bene Muntu bubakaga.


Reka tumanuke maze ururimi bavuga turusobanye, hatazagira uwongera kumva icyo undi avuze!»


Ngiye kumanuka ndebe niba iby’induru yangezeho ari ko babigenjeje koko. Niba atari ibyo kandi na byo mbimenye.»


Witegereje ibyago abasokuruza bacu bagiriye mu Misiri, maze ugutakamba kwabo ukumvira hafi y’Inyanja y’Urufunzo.


Atuma Musa, umugaragu we, na Aroni yari yaritoreye.


Nyamara Uhoraho yareba akaga barimo, akumva amaganya yabo;


Uhoraho, bogeka ijuru umanuke; kora ku misozi, icumbe umwotsi!


Nuko Imana ibwira Musa, iti «NDI UHORAHO». Irongera iti «Uzabwire utyo Abayisraheli, uti ‘UHORAHO ni we ubantumyeho.’»


Nuko imbaga iremera; bamenya ko Uhoraho yasuye Abayisraheli, maze akabona amagorwa yabo. Nuko barapfukama, barasenga.


Waza nk’umuriro utwika, amazi akatura, ukamenyesha izina ryawe mu bagutambamira; amahanga yose yahinda umushyitsi imbere yawe,


Yakobo ahungiye mu bibaya bya Aramu, nuko Israheli ahakirwa umugore, kugira ngo amubone aba umushumba w’amatungo.


Naba nzira se ko nakuvanye mu gihugu cya Misiri, nkakugobotora mu nzu y’uburetwa? Cyangwa se ko nakoherereje Musa, Aroni na Miriyamu ho abayobozi?


Nzamanuka nkuvugishe, maze mfate ku mwuka ukurimo nywubashyiremo bazajye bagufasha kuyobora imbaga; bityo ntuzongera kwikorera uwo mutwaro wenyine.


Nta wigeze azamuka ajya mu ijuru, uretse Umwana w’umuntu wamanutse aturutse mu ijuru.


Namanutse mu ijuru ntazanywe no gukora ibyo nshaka, ahubwo nje gukora ibyo Uwantumye ashaka.


Igihe cyose Uhoraho yabohererezaga umucamanza, Uhoraho yahoranaga na we mu buzima bwe bwose, kuko yumvaga amaganya baterwaga n’ababarenganya, maze akabagirira impuhwe.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan