Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 7:32 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

32 ’Ndi Imana y’abasekuruza bawe, Imana ya Abrahamu, ya Izaki na Yakobo.’ Musa ahinda umushyitsi, ntiyatinyuka kwitegereza.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

32 ‘Ni jye Mana ya ba sekuruza bawe, n'Imana ya Aburahamu na Isaka na Yakobo.’ Mose ahinda umushyitsi ntiyatinyuka kwitegereza.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

32 ‘Ndi Imana ya ba sokuruza, Imana ya Aburahamu na Izaki na Yakobo.’ Musa ahinda umushyitsi kubera ubwoba, ntiyatinyuka kubyitegereza.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

32 ‘Ndi Imana ya ba sokuruza, Imana ya Aburahamu na Izaki na Yakobo.’ Musa ahinda umushyitsi kubera ubwoba, ntiyatinyuka kubyitegereza.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 7:32
23 Iomraidhean Croise  

Uhoraho amubonekera iryo joro, aramubwira ati «Ndi Imana ya so Abrahamu; witinya kuko ndi kumwe nawe. Nzaguha umugisha, ngwize urubyaro rwawe, ngiriye umugaragu wanjye Abrahamu.»


Yozefu abwira bene se, ati «Dore ngiye gupfa ariko Imana izabatabara maze ibakure muri iki gihugu, ibajyane mu gihugu yasezeranyije indahiro Abrahamu, Izaki, na Yakobo.»


Eliya akumvise, yipfuka igishura cye mu maso, maze arasohoka ahagarara ku muryango w’ubuvumo. Ijwi riramubaza riti «Eliya, urakora iki hano?»


nuko ubwoba burantaha, mpinda umushyitsi amagufa yanjye yose arakomangana.


Mbese hejuru iyo, ni nde wagereranywa n’Uhoraho? Ni nde mu batuye ijuru wagereranywa n’Uhoraho?


Imana yongera kubwira Musa, iti «Uzabwire Abayisraheli uti ’UHORAHO Imana y’abakuramere banyu, Imana ya Abrahamu, Imana ya Izaki, Imana ya Yakobo, yabantumyeho.’ Ngiryo izina ryanjye iteka ryose, nguko uko bazajya banyita banyambaza kuva mu gisekuru kugera mu kindi.


Irongera iti «Ndi Imana ya so, Imana ya Abrahamu, Imana ya Izaki, Imana ya Yakobo.» Musa yipfuka mu maso, kuko yatinyaga kureba Imana.


Yungamo ati «Nta bwo washobora kubona uruhanga rwanjye, kuko nta muntu wabasha kumbona ngo agumye abeho.»


Uhoraho ati «Ibyo ni ukugira ngo bazamenye ko wabonekewe n’Uhoraho Imana y’abakurambere babo, Imana ya Abrahamu, Imana ya Izaki, Imana ya Yakobo!»


Abigishwa babyumvise, bitura hasi bubitse amaso, bafite ubwoba bwinshi.


’Ndi Imana ya Abrahamu, Imana ya Izaki, n’Imana ya Yakobo’? Nta bwo rero Imana ari iy’abapfuye, ahubwo ni iy’abazima!»


Ntihagira ubasha kumusubiza n’ijambo na rimwe; kandi kuva uwo munsi, nta n’uwongeye gutinyuka kugira icyo amubaza.


Simoni Petero abibonye, apfukama imbere ya Yezu, avuga ati «Igirayo, Nyagasani, kuko ndi umunyabyaha!»


Imana ya Abrahamu, ya Izaki na Yakobo, Imana y’abakurambere bacu yakujije umugaragu wayo Yezu mwebwe mwatanze, mukamwihakanira imbere ya Pilato kandi we yari yiyemeje kumurekura.


Musa ngo abibone biramutangaza, aregera ashaka kwitegereza, maze yumva ijwi rya Nyagasani rigira riti


Mu by’ukuri bari barangamiye ikindi gihugu cyiza, ari cyo iwabo ho mu ijuru. Ni na yo mpamvu Imana itagira ipfunwe ryo kwitwa Imana yabo, kuko ari Yo yabateguriye umurwa.


Ngo mukubite amaso, ngwa ku birenge bye nk’uwapfuye, ariko anshyiraho ikiganza cy’iburyo, avuga ati «Witinya, ni jye Uwibanze n’Uwimperuka


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan