Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 7:2 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

2 Sitefano arasubiza ati «Bavandimwe kandi babyeyi, nimunyumve: Imana Nyir’ikuzo yabonekeye umukurambere wacu Abrahamu igihe yari muri Mezopotamiya, mbere y’uko atura i Harani.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

2 Aramusubiza ati “Yemwe bene Data kandi ba data, nimwumve. Imana y'icyubahiro yabonekeye sogokuruza Aburahamu ari i Mesopotamiya ataratura i Harani,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

2 Sitefano arasubiza ati: “Bavandimwe namwe babyeyi, nimunyumve: Imana nyir'ikuzo yabonekeye sogokuruza Aburahamu akiri muri Mezopotamiya atari yimukira i Harani,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

2 Sitefano arasubiza ati: “Bavandimwe namwe babyeyi, nimunyumve: Imana nyir'ikuzo yabonekeye sogokuruza Aburahamu akiri muri Mezopotamiya atari yimukira i Harani,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 7:2
29 Iomraidhean Croise  

Tera ajyana Abramu umuhungu we, na Loti mwene Harani umwuzukuru we, na Sarayi umukazana we, umugore wa Abramu; nuko abavana Uri y’Abakalideya ngo abajyane mu gihugu cya Kanahani. Bageze i Harani, barahatura.


Uhoraho abwira Abramu ati «Wimuke uve mu gihugu cyawe, mu muryango wawe, mu nzu ya so, ujye mu gihugu nzakwereka.


Abramu ahagurukana n’umugore we Sarayi, na Loti umuhungu wa mwene se, hamwe n’ibintu byose bari batunze, n’abagaragu bose bari barahakiye i Harani; bagenda berekeza mu gihugu cya Kanahani. Nuko bagera mu gihugu cya Kanahani.


Aramubwira ati «Ndi Uhoraho wagukuye muri Uri y’Abakalideya, kugira ngo nzakugabire iki gihugu.»


Yakobo arababaza ati «Bavandimwe, muri aba hehe?» Bati «Turi abo kuri Harani.»


Uhoraho, ni wowe Mana, wihitiyemo Abramu, umuvana muri Uri y’Abakalideya, maze umwihera izina yitwa Abrahamu.


Uwo mwami wuje ikuzo yaba ari nde? Uhoraho, Umutegeka w’ingabo, ni we mwami wuje ikuzo. (guceceka akanya gato)


Marembo, nimwaguke, namwe miryango ya kera na kare, nimukinguke, maze hinjire umwami wuje ikuzo!


Ijwi ry’Uhoraho rihindiye hejuru y’amazi, Imana Nyir’ikuzo ihindishije inkuba, Uhoraho ahindiye hejuru y’amazi magari.


Ubwo abasokuruza banjye barimburaga imigi ya Gozani, Harani, Resefu, na bene Edeni bari i Telasari, hari ubwo imana zabo zabakijije?


Nimwitegereze so, Abrahamu, na Sara wababyaye. Koko, yari wenyine igihe muhamagaye, nyamara namuhaye umugisha, ngwiza urubyaro rwe.


Nuko bakikiranya amajwi bavuga bati «Nyirubutagatifu, Nyirubutagatifu, Nyirubutagatifu! Ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, isi yose yuzuye ikuzo rye!»


Ntudutererane mu bitwoshya, ahubwo udukize ikibi.


«Imana nikuzwe mu bushorishori bw’ijuru, kandi mu nsi abo ikunda bahorane amahoro.»


Nuko Jambo yigira umuntu maze abana natwe, kandi twibonera ikuzo rye, ikuzo Umwana w’ikinege akomora kuri Se, akaba asendereye ubuntu n’ukuri.


Izayi yavuze ibyo, kuko yari yabonye ikuzo rya Yezu, kandi abivuga ari we abyerekejeho.


«Bavandimwe kandi babyeyi, nimwumve ukwiregura kwanjye ngiye kubagezaho.»


Ngo amare kuvuga ibyo, havuka amakimbirane mu Bafarizayi n’Abasaduseyi, ikoraniro risubiranamo.


Umuherezabitambo mukuru abaza Sitefano ati «Ibyo se koko ni ko biri?»


Nta n’umwe wo mu bagenga b’iyi si wigeze aritahura, kuko iyo baza kuritahura, ntibaba barabambye Umwami w’ikuzo.


Imana y’Umwami wacu Yezu Kristu, Yo Mubyeyi wuje ikuzo, nibahe umutima w’ubwenge n’ubujijuke, maze muyimenye rwose.


mu gihe tugitegereje ya mizero mahire hamwe n’Ukwigaragaza kwa Yezu Kristu yisesuyeho ikuzo, We Mana yacu y’igihangange, akaba n’Umukiza wacu,


Mwana uwo, ni We buranga bw’ikuzo ry’Imana n’ishusho rya kamere yayo, ni na We kandi uhagaritse byose ku bubasha bw’ijambo rye. Amaze rero kuhagira abantu ibyaha byabo, yicaye iburyo bwa Nyirikuzo mu ijuru.


Ukwemera kwatumye Abrahamu yumvira Imana, agenda agana igihugu yari agiye guhabwa ho umurage, kandi agenda atazi iyo ajya.


Bavandimwe, ntimukitiranye kwikundira abantu bamwe n’ukwemera mufite muri Nyagasani Yezu Kristu wisesuyeho ikuzo.


Yozuwe abwira rubanda rwose, ati «Dore uko Uhoraho, Imana ya Israheli avuga: Abakurambere banyu, Tera, se wa Abrahamu na Nahori, kera bari batuye hakurya y’Uruzi, kandi basengaga ibigirwamana.


«Nyagasani Mana yacu, ukwiriye guharirwa ikuzo, icyubahiro n’ububasha, kuko ari Wowe waremye ibintu byose, washatse ko bibaho, maze biraremwa.»


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan