Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 7:10 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

10 imugobotora mu magorwa ye yose, maze imuha ubutoni n’ubuhanga imbere ya Farawo, umwami wa Misiri, amugira umutware wa Misiri n’uw’urugo rwe rwose.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

10 imukiza mu makuba ye yose, imuha gutona n'ubwenge imbere ya Farawo umwami wa Egiputa, maze amugira umutware wa Egiputa n'uw'urugo rwe rwose.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

10 imugobotora mu magorwa ye yose. Imuha ubwenge no gutona ku mwami wa Misiri, maze amugira umutegetsi ugenga igihugu n'urugo rwe rwose.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

10 imugobotora mu magorwa ye yose. Imuha ubwenge no gutona ku mwami wa Misiri, maze amugira umutegetsi ugenga igihugu n'urugo rwe rwose.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 7:10
19 Iomraidhean Croise  

Ariko Uhoraho aba kumwe na Yozefu, impuhwe ze zimwururukiraho, amuhesha ubutoni mu maso y’umutware w’uburoko.


Yozefu ni we watwaraga igihugu cyose, akaba ari we uhahisha abaturage bose. Bene se rero baraza, baramuramutsa bubitse umutwe ku butaka.


Nuko Yuda aramwegera, maze aravuga ati «Nyamuneka, shobuja, ndakwinginze ngo wemerere umugaragu wawe agire icyo abwira databuja. Wirakarira umugaragu wawe, n’ubwo uri nka Farawo ubwe.


ikaba ari yo Mumalayika wandinze ibibi byose, nihe aba bahungu umugisha. Maze kubera bo, izina ryanjye risingizwe, kimwe n’aya ba sogokuru Abrahamu na Izaki. Aba bana bazagwire, bakwire igihugu!»


Uzababarire abantu bawe bazaba bagukoreye ibyaha, uzababarire n’ibicumuro byose bazaba bagucumuyeho, maze ubahe kugirirwa imbabazi n’abazaba babajyanye bunyago,


nti «Yemwe, abubaha Uhoraho, nimumusingize! Yemwe, bene Yakobo mwese, nimumukuze! Yemwe, bene Israheli mwese, nimumutinye!»


Uhoraho arabafasha, akabarokora, akabakiza abagiranabi, maze akabarengera, kuko ari we bahungiyeho.


Iyo Uhoraho yashimye imyifatire y’umuntu, ageza n’aho atuma abanzi be bigorora na we.


kuko Uhoraho ari we utanga ubuhanga, mu munwa we ni ho haturuka ubumenyi n’ukuri.


kuko ari byo bizagutonesha ukagira ishya mu maso y’Imana n’ay’abantu.


«Umwishingire, umwiteho, ntumugirire nabi, kandi umugenzereze uko abishaka.»


Nyagasani azansimbukisha ikintu cyose kigamije kungirira nabi, maze ankize anjyana mu Ngoma ye y’ijuru. Naharirwe ikuzo uko ibihe bigenda bisimburana iteka! Amen.


Dore ubu turashimira abiyumanganyije. Mwumvise inkuru y’ukwiyumanganya kwa Yobu, kandi mwabonye uko Nyagasani yamugenjereje hanyuma; kuko Nyagasani ari umugwaneza n’umunyambabazi.


Ndamusubiza nti «Shobuja, ni wowe wabimenya!» Na we arambwira ati «Aba bavuye mu magorwa akaze, bameshe amakanzu yabo, bayezereza mu maraso ya Ntama.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan