Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 6:9 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

9 Ariko abantu bo mu isengero ryitwa «iry’ababohowe», hamwe n’Abanyasireni n’Abanyalegisandiriya, n’abantu bo muri Silisiya n’abo muri Aziya, batangira kujya impaka na Sitefano.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

9 Ariko abantu bamwe bo mu isinagogi yitwa iy'Abaliberutino n'iy'Abanyakurene n'iy'Abanyalekizanderiya n'iy'Abanyakilikiya n'iy'Abanyasiya, barahaguruka bajya impaka na Sitefano,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

9 Ariko abantu bamwe bo mu rusengero rw'abitwaga “Ababohowe” barahaguruka, bari Abayahudi bo muri Sirene no mu mujyi wa Alegisanderiya, hamwe n'abo mu ntara ya Silisiya n'iya Aziya. Abo bantu batangira kujya impaka na Sitefano.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

9 Ariko abantu bamwe bo mu rusengero rw'abitwaga “Ababohowe” barahaguruka, bari Abayahudi bo muri Sirene no mu mujyi wa Alegisanderiya, hamwe n'abo mu ntara ya Silisiya n'iya Aziya. Abo bantu batangira kujya impaka na Sitefano.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 6:9
27 Iomraidhean Croise  

Muritondere abantu, kuko bazabagabiza inkiko zabo, kandi bakabakubitira mu masengero yabo.


Dore rero mboherereje abahanuzi, abanyabuhanga n’abigisha; muzica bamwe mubabambe ku musaraba, abandi muzabakubitira mu masengero yanyu, mubameneshe mu migi yose.


Basohotse bahura n’Umunyasireni witwa Simoni, bamuhatira gutwara umusaraba wa Yezu.


Namwe ubwanyu, muramenye! Bazabagabiza inkiko, mukubitirwe mu masengero. Bazabahagarika imbere y’abami n’abandi bategetsi, ari jye babaziza, bityo muzambere abagabo imbere yabo.


Ariko mbere y’ibyo byose, bazabafata, babatoteze, babace mu masengero, babarohe mu buroko; bazabajyana imbere y’abami n’abatware, babaziza izina ryanjye.


Ariko bamwe muri bo bakomoka muri Shipure no muri Sireni bageze i Antiyokiya, bamenyesha n’Abagereki Inkuru Nziza ya Nyagasani Yezu.


Muri Kiliziya y’i Antiyokiya hari abahanuzi n’abigisha, ari bo Barinaba, Simewoni bitaga «Umwirabura» na Lusiyusi w’i Sireni, Manaheni wari warareranywe n’umwami Herodi, na Sawuli.


Abayahudi rero, ngo babone icyo kivunge cy’abantu, bagira ishyari, ni ko guhinyura ibyo Pawulo yavugaga, babisebya.


Urwo rwandiko babahaye rwagiraga ruti «Twebwe Intumwa, abakuru b’ikoraniro n’abavandimwe, turabaramutsa, bavandimwe bacu b’abanyamahanga bari Antiyokiya, muri Siriya no muri Silisiya.


Pawulo yambukiranya Siriya na Silisiya, akomeza za Kiliziya.


Pawulo na Silasi bambukiranya Furujiya n’akarere kose k’Ubugalati, kuko Roho Mutagatifu yari yababujije kwamamaza ijambo ry’Imana muri Aziya.


Nuko Umuyahudi witwaga Apolo, kavukire ka Alegisandiriya, agera i Efezi. Akaba umuntu w’umuhanga mu Byanditswe.


Amara imyaka ibiri abigenza atyo, kugeza ubwo abaturage bose ba Aziya, Abayahudi kimwe n’Abagereki, bumva ijambo rya Nyagasani.


None rero, nk’uko mubyirebera kandi mukabyiyumvira, Pawulo uwo aroshya rubanda rwose, atari Efezi honyine, ahubwo no muri Aziya yose, ababwira ko imana dukora atari zo.


Iminsi irindwi ijya kurangira, Abayahudi bo muri Aziya ngo babone Pawulo mu Ngoro, babyutsa imvururu muri rubanda rwose, maze baramufata.


Pawulo ni ko kumusubiza ati «Jyewe ndi Umuyahudi, ukomoka i Tarisi ho muri Silisiya, nkaba umuturage w’uwo mugi w’ikirangirire. None ndakwinginze ngo ureke ngire icyo mbwira iyi mbaga.»


Ubwo ndasubiza nti ’Nyagasani, barabizi neza ko ari jye wajyaga mu masengero yose gufunga no gukubita abakwemera.


Arakomeza ati «Ndi Umuyahudi, navukiye i Tarisi ho muri Silisiya, ariko narerewe muri uyu mugi; nigishwa na Gamaliyeli, antoza kwita byuzuye ku Mategeko y’abasekuruza. Imana nyirwanira ishyaka nk’uko namwe murirwana uyu munsi.


Feligisi amaze gusoma urwandiko, abaza akarere Pawulo akomokamo. Aho amenyeye ko akomoka muri Silisiya,


Igihe nkiri muri ibyo, bansanga mu Ngoro maze kwisukura, ariko nta bantu benshi twari kumwe, yemwe nta n’urusaku;


Nazengurutse amasengero yose mbatoteza bikomeye, ndetse nkanabahatira gutuka Imana. Narabarakariraga bikabije, ku buryo nabakurikiraga kugeza no mu migi yo mu mahanga.


Nyamara ntibashoboraga guhangara ubuhanga bwe kimwe na Roho wamuvugiragamo,


Mbese uw’umuhanga ari he? Uw’umunyabwenge ari hehe? Uw’intyoza mu by’iyi si ari he ? Ko ubanza ubuhanga bw’iyi si Imana yarabuhinduye amahomvu?


Hanyuma naje mu ntara ya Siriya na Silisiya.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan