Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 6:8 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

8 Sitefano, uko Imana yakamusenderejemo ubutoneshwe n’ububasha, yakoraga ibitangaza n’ibimenyetso bikomeye muri rubanda.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

8 Sitefano wari wuzuye ubuntu bw'Imana n'imbaraga, yakoraga mu bantu ibitangaza n'ibimenyetso bikomeye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

8 Sitefano wari waragiriye umugisha ku Mana ikamuha n'ububasha bwinshi, yakoraga ibitangaza agatanga n'ibimenyetso bikomeye muri rubanda.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

8 Sitefano wari waragiriye umugisha ku Mana ikamuha n'ububasha bwinshi, yakoraga ibitangaza agatanga n'ibimenyetso bikomeye muri rubanda.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 6:8
11 Iomraidhean Croise  

Yezu aramubwira ati «Iyo mutabonye ibimenyetso n’ibitangaza, ntimwemera.»


Nyamara ntibashoboraga guhangara ubuhanga bwe kimwe na Roho wamuvugiragamo,


Abari mu Nama nkuru bose baramwitegerezaga, maze babona mu ruhanga rwe hasa n’ah’umumalayika.


None rero, bavandimwe, nimwishakemo abagabo barindwi b’inyangamugayo buzuye Roho Mutagatifu n’ubuhanga, maze tubashinge uwo murimo.


Iyo nama ishimisha ikoraniro ryose; batora Sitefano, umuntu wuzuye ukwemera na Roho Mutagatifu, batora na Filipo na Porokori, Nikanori na Timoni, Parumena na Nikola wo muri Antiyokiya wari umuyoboke w’idini ry’Abayahudi.


Naho we yuzura Roho Mutagatifu, ahanga amaso ijuru, abona ikuzo ry’Imana na Yezu ahagaze iburyo bw’Imana.


Rubanda bashishikariraga n’umutima umwe inyigisho za Filipo, kuko bari barumvise ibitangaza yakoraga kandi bakanabibona.


Ni na We wahaye bamwe kuba intumwa, abandi abaha kuba abahanuzi, abandi abaha kuba abogezabutumwa, abandi abaha kuba abashumba cyangwa se abigisha.


Koko rero, abatunganya neza imirimo bashinzwe, bibahesha umwanya w’icyubahiro, bakanabikesha gushira amanga mu kwemera bafitiye Kristu Yezu.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan