Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 6:7 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

7 Nuko ijambo ry’Imana rikomeza gukwira hose, umubare w’abigishwa urushaho kwiyongera i Yeruzalemu, ndetse n’abaherezabitambo benshi bayoboka ukwemera.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

7 Nuko ijambo ry'Imana rikomeza kwamamara, umubare w'abigishwa ugwira cyane i Yerusalemu, abatambyi benshi bumvira uko kwizera.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

7 Nuko Ijambo ry'Imana rikomeza gukwira, umubare w'abigishwa urushaho kwiyongera i Yeruzalemu, ndetse n'abatambyi benshi cyane barumvira bemera Kristo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

7 Nuko Ijambo ry'Imana rikomeza gukwira, umubare w'abigishwa urushaho kwiyongera i Yeruzalemu, ndetse n'abatambyi benshi cyane barumvira bemera Kristo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 6:7
25 Iomraidhean Croise  

Nyamara, kubera ko abaherezabitambo bari bake badashoboye kubaga ibitambo byose bitwikwa, abavandimwe babo b’abalevi barabafashije kugera ubwo birangiye, no kugera ubwo abaherezabitambo bitagatifuje. Koko rero, abalevi bari batanze abaherezabitambo kwitagatifuza.


Koko rero, Hezekiya, umwami wa Yuda, yari yahaye ikoraniro ibimasa igihumbi n’amatungo magufi ibihumbi birindwi, abanyacyubahiro bariha ibimasa igihumbi n’amatungo magufi ibihumbi cumi. Abaherezabitambo bari bitagatifuje ari benshi cyane.


abaherezabitambo bayo mbasesureho umukiro, n’abayoboke bayo bazavuze impundu.


Abaherezabitambo bawe nibambare ubutungane, maze abayoboke bawe bavuze impundu.


Abenshi mu ba mbere bazaba aba nyuma, n’abenshi mu ba nyuma bazaba aba mbere.


Nuko Simewoni arabashima, maze abwira Mariya, nyina wa Yezu, ati «Dore uyu nguyu yashyiriweho kubera benshi muri Israheli impamvu yo korama cyangwa gukira, azaba n’ikimenyetso bazagiriraho impaka.


Icyakora benshi, ndetse no mu batware baramwemeraga, ariko kubera Abafarizayi ntibatinyuke kubyemeza, banga gucibwa mu isengero,


Nyamara ijambo ry’Imana rirushaho gukura no kwamamara.


Nyamara uwo mupfumu Elimasi, — kuko ari ko izina rye risobanurwa — arabatambamira, ashaka uko yayobya uwo mutegetsi ngo amubuze kwemera.


Bakomezaga umutima w’abigishwa, bakabatera umwete ngo bakomere mu kwemera, bababwira bati «Ni ngombwa ko tunyura mu magorwa menshi, kugira ngo tubone kwinjira mu Ngoma y’Imana.»


Bityo ku bw’imbaraga za Nyagasani, ijambo ry’Imana rikomeza kwamamara no gushinga imizi ihamye.


Basingizaga Imana kandi bagashimwa n’abantu bose; nuko Nyagasani akagwiza uko bukeye umubare w’abacunguwe.


Abamwumvaga basingiza Imana, maze baramubwira bati «Muvandimwe, urabona ibihumbi by’Abayahudi bemeye uko bingana, nyamara dore bose barakiziritse ku Mategeko ya Musa.


Muri iyo minsi, umubare w’abigishwa ukomeza kwiyongera; nuko abavugaga ikigereki muri bo batangira kwinubira Abahebureyi, kuko abapfakazi babo batitabwagaho uko bikwiye mu igabura rya buri munsi.


Ni na We waduhesheje ubutumwa bwo kuyobora mu ikuzo ry’izina rye amahanga yose ku kwemera,


ubu rikaba ryahishuriwe abanyamahanga bose, rikagaragarira mu byanditswe by’abahanuzi. Nguko uko Imana Ihoraho yabigennye kugira ngo na bo ibageze ku kwemera bayumvire.


usibye ko zumvaga bavuga ngo «wa wundi wadutotezaga kera, asigaye yamamaza ukwemera yahoze arwanya.»


Nuko rero, ubwo tukibifitiye umwanya, nitugirire neza abantu bose, cyane cyane abo dusangiye ukwemera.


Nk’uko irumbuka kandi igakwira ku isi yose, no muri mwe ni ko bimeze, kuva aho mwumviye kandi mukamenya by’ukuri ingabire y’Imana.


kandi ari hagati y’umuriro ugurumana, kugira ngo ahane abatazi Imana bakanga kumvira Inkuru Nziza y’Umwami wacu Yezu Kristu


Ni na yo mporwa, ngatotezwa, nkabohwa, boshye umugome. Nyamara ariko ijambo ry’Imana ntiribohwa!


Ukwemera kwatumye Abrahamu yumvira Imana, agenda agana igihugu yari agiye guhabwa ho umurage, kandi agenda atazi iyo ajya.


maze aho amariye kuba intagereranywa, abamwumvira bose abaviramo isoko y’ubucungurwe bw’iteka.


Mwebweho rero, nkoramutima zanjye, nimushinge imizi mu kwemera kwanyu gutagatifu rwose; musengere muri Roho Mutagatifu;


Nkoramutima zanjye, nifuje cyane kubandikira ku byerekeye ugucungurwa twese dusangiye; none nsanze ari ngombwa kubikora, kugira ngo mbashishikarize kurwanira ukwemera kwashyikirijwe burundu abatagatifujwe.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan