Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 6:6 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

6 Maze babashyira Intumwa; zimaze kubasabira, zibaramburiraho ibiganza.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

6 babashyira imbere y'intumwa kandi bamaze gusenga babarambikaho ibiganza.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

6 Abo bantu babashyikiriza Intumwa maze zirabasabira, zibarambikaho ibiganza.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

6 Abo bantu babashyikiriza Intumwa maze zirabasabira, zibarambikaho ibiganza.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 6:6
14 Iomraidhean Croise  

Uhoraho asubiza Musa, ati «Fata Yozuwe mwene Nuni; ni umugabo wahawe umwuka w’Imana. Uzamuramburireho ikiganza,


Uzajyana Abalevi imbere y’Uhoraho maze Abayisraheli babaramburireho ibiganza.


amutakambira akomeje ati «Umukobwa wanjye yarembye cyane; ngwino, umuramburireho ibiganza, akire, abeho.»


Hanyuma basenga bagira bati «Nyagasani, wowe uzi imitima ya bose, garagaza muri aba bombi uwo wihitiyemo,


Nuko bamaze gusiba kurya no kwambaza, babaramburiraho ibiganza, barabohereza.


Nuko Pawulo abaramburiraho ibiganza, maze Roho Mutagatifu abamanukiraho; bavuga mu ndimi kandi barahanura.


Nuko Petero na Yohani babaramburiraho ibiganza, maze bahabwa Roho Mutagatifu.


kandi mu ibonekerwa, yabonye umuntu witwa Ananiya yinjira iwe, amuramburiraho ibiganza kugira ngo abone.»


Nuko Ananiya aragenda, yinjira mu nzu, amuramburiraho ibiganza, maze aramubwira ati «Sawuli muvandimwe! Nyagasani Yezu wakubonekeye mu nzira uza ino yakuntumyeho, kugira ngo wongere kubona kandi wuzuremo Roho Mutagatifu.»


Yozuwe mwene Nuni yari yuzuye umwuka w’ubwenge, kuko Musa yari yaramuramburiyeho ibiganza. Nuko Abayisraheli baramwumvira, bagenza uko Uhoraho yari yategetse Musa.


Ntuzarangarane ingabire y’Imana ikurimo, ya yindi wahawe igihe ugaragaweho n’ubuhanuzi, maze urugaga rw’abakuru b’umuryango rukakuramburiraho ibiganza.


Ntuzagire ubwira bwo kuramburira ibiganza ku muntu ubonetse wese, hato utagira uruhare ku cyaha cy’undi. Nawe kandi ubwawe, urakomeze kuba umuziranenge.


Ni cyo gituma ngusabye kwivugururamo ingabire Imana yagushyizemo igihe nkuramburiyeho ibiganza.


inyigisho zerekeye za batisimu, kuramburirwaho ibiganza, izuka ry’abapfuye, n’urubanza rw’iteka.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan