Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 6:2 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

2 Nuko ba Cumi na babiri bahamagaza ikoraniro ry’abigishwa, barababwira bati «Ntibikwiye ko tureka ijambo ry’Imana ngo tujye mu byo kugabura.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

2 Abo cumi na babiri bahamagara abigishwa bose bati “Ntibikwiriye ko turekera kwigisha ijambo ry'Imana kwicara ku meza tugabura.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

2 Nuko Intumwa cumi n'ebyiri zikoranya imbaga y'abigishwa bose zirababwira ziti: “Ntibikwiye ko tureka kwigisha Ijambo ry'Imana ngo duhugire ku kugabura.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

2 Nuko Intumwa cumi n'ebyiri zikoranya imbaga y'abigishwa bose zirababwira ziti: “Ntibikwiye ko tureka kwigisha Ijambo ry'Imana ngo duhugire ku kugabura.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 6:2
10 Iomraidhean Croise  

Nanjye mbatumaho, mbasubiza nti «Umurimo ndimo nkora urakomeye; sinshobora kuwureka ngo nze. Kandi ndamutse nsize imirimo nkaza iwanyu, yose yahagarara; ibyo se naba mbishakiye iki?»


Byagenda bite rero? Byanze bikunze kandi, bazamenya ko wageze ino.


Kuko nasanze bidafututse kohereza imfungwa, ntagaragaje neza icyo iregwa.»


Ariko Petero na Yohani barabasubiza bati «Icyaba kiboneye mu maso y’Imana ni ikihe: ari ukubumvira cyangwa se kumvira Imana? Ngaho namwe nimwihitiremo!


Muri iyo minsi, umubare w’abigishwa ukomeza kwiyongera; nuko abavugaga ikigereki muri bo batangira kwinubira Abahebureyi, kuko abapfakazi babo batitabwagaho uko bikwiye mu igabura rya buri munsi.


None rero, bavandimwe, nimwishakemo abagabo barindwi b’inyangamugayo buzuye Roho Mutagatifu n’ubuhanga, maze tubashinge uwo murimo.


Nta n’umwe mu bajya ku rugamba ukomeza kwizirika ku mirimo yari asanganywe, ngo abe agishimishije uwamuhuruje.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan