Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 5:42 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

42 Nuko buri munsi ntizisibe kwigishiriza mu Ngoro y’Imana no mu ngo, zamamaza Inkuru Nziza ya Kristu Yezu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

42 Nuko ntizasiba kwigisha no kuvuga ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo iminsi yose mu rusengero n'iwabo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

42 Nuko buri munsi ntizisibe kwigishiriza mu rugo rw'Ingoro y'Imana no mu ngo, zitangaza Ubutumwa bwiza ko Yezu ari we Kristo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

42 Nuko buri munsi ntizisibe kwigishiriza mu rugo rw'Ingoro y'Imana no mu ngo, zitangaza Ubutumwa bwiza ko Yezu ari we Kristo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 5:42
22 Iomraidhean Croise  

Nzaba insuzugurwa mu maso yawe, naho imbere y’abaja uvuga, nziyubahisha.»


Ku manywa Yezu yigishirizaga mu Ngoro, ariko nijoro akajya kurara ku musozi w’Imizeti.


Nyamara buri munsi nari kumwe namwe mu Ngoro, ntimwagira icyo munkoraho. Ariko ubu ni igihe cyanyu, cyo kwisunga umwijima.»


Ariko bamwe muri bo bakomoka muri Shipure no muri Sireni bageze i Antiyokiya, bamenyesha n’Abagereki Inkuru Nziza ya Nyagasani Yezu.


Natwe rero turabamenyesha iyo Nkuru Nziza: iryo Sezerano Imana yagiranye n’abasekuruza bacu,


Hari ndetse n’abahanga bamwe bakurikizaga inyigisho za Epikuri n’iz’Abanyastowa, nuko batangira kujya impaka na we. Bamwe bakabaza bati «Mbese iyo ndondogozi irashaka kuvuga iki?» Abandi bakavuga bati «Agomba kuba ari umwigisha w’imana z’inyamahanga», kuko bumvaga Pawulo yamamaza ibyerekeye Yezu n’izuka.


Yasobanuraga kandi akerekana ko Kristu yagombaga kubabara, akazuka mu bapfuye. Yungamo ndetse ati «Kristu ni uwo Yezu ndiho mbamenyesha.»


Iminsi yose bashishikariraga kujya mu Ngoro y’Imana bashyize hamwe, bakamanyurira umugati imuhira, bagasangira mu byishimo no mu bwiyoroshye bw’umutima.


Nta cyo nabakinze mu byo nashoboraga kubabwira cyabagirira akamaro; byose narabitangaje, mbibigishiriza mu ruhame kimwe no mu ngo.


Twe rero ntidushobora guceceka ibyo twiboneye kandi tukabyiyumvira.»


None rero, Nyagasani, witegereze ibyo badukangisha byose, maze uhe abagaragu bawe kuvuga ijambo ryawe bashize amanga.


Filipo ni ko guterura, ahereye kuri iyo ngingo y’Ibyanditswe, amumenyesha Inkuru Nziza ya Yezu.


Filipo na we aramanuka ajya mu mugi wa Samariya, yigisha abahatuye ibya Kristu.


maze atangira adatinze kwamamaza mu masengero ko Yezu ari Umwana w’Imana.


Koko rero nta kindi kindi nashatse kwibandaho usibye kubamenyesha Yezu Kristu, kandi Yezu Kristu wabambwe ku musaraba.


ngo ampishurire Umwana we, kugira ngo mwamamaze mu mahanga, ako kanya nahise mpaguruka nta we niriwe ngisha inama,


Naho jyewe nta kindi nakwiratana kitari umusaraba wa Nyagasani wacu Yezu Kristu: ni wo iby’isi bimbambiweho, nanjye nkaba mbibambiweho.


amamaza ijambo, uryigishe igihe n’imburagihe, wumvishe ingingo, utote, ushishikaze, mu bwihangane butarambirwa, uharanira kujijura.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan