Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 5:3 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

3 Petero aramubwira ati «Ananiya, ni iki cyatumye Sekinyoma agutaha mu mutima? Wabeshye Roho Mutagatifu maze usigarana igice cy’ikiguzi cy’isambu yawe.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

3 Petero aramubaza ati “Ananiya, ni iki gitumye Satani yuzuza umutima wawe kubeshya Umwuka Wera, ukīsigariza igice cy'ibiguzi by'isambu?

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

3 Petero aramubaza ati: “Ananiya, ni iki cyatumye ureka Satani akigarurira umutima wawe ukabeshya Mwuka Muziranenge, ugasigarana igice cy'ikiguzi cy'isambu yawe?

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

3 Petero aramubaza ati: “Ananiya, ni iki cyatumye ureka Satani akigarurira umutima wawe ukabeshya Mwuka Muziranenge, ugasigarana igice cy'ikiguzi cy'isambu yawe?

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 5:3
25 Iomraidhean Croise  

None waravuze ngo ’Imana se izi iki? Yamenya ibintu inyuze he ibicu?


Byakora ku muntu wavuga akina ngo «Iki nkeguriye Uhoraho», kandi atabanje kuzirikana neza icyo ari busezerane.


Kutagira umuhigo uhiga, biruta kuwuhiga ntuwurangize.


Baragowe, abakorera mu bwihisho, bagakinga Uhoraho imigambi yabo, bakagambana mu mwijima, bavuga bati «Ni nde utubona cyangwa se ngo atumenye ?»


Ubwo se umuntu yashobora kwihisha ahiherereye — uwo ni Uhoraho ubivuze — maze jye simubone? Ni ko se, si jye wuzuye ijuru n’isi? Uwo ni Uhoraho ubivuze!


Musa abwira abatware b’amazu ya Israheli, ati «Dore itegeko Uhoraho yatanze:


Umuntu wese wumva ijambo ry’Imana, ariko ntaryiteho, ameze nk’imbuto yabibwe iruhande rw’inzira: Sekibi araza akamukuramo icyari cyabibwe mu mutima we.


Nuko Sekibi itaha muri Yuda Isikariyoti, umwe muri ba Cumi na babiri.


Nuko nimugoroba igihe bafunguraga, Sekibi akaba yashyize mu mutima wa Yuda mwene Simoni Isikariyoti igitekerezo cyo kumugambanira,


Yuda ngo amare kwakira uwo mugati, Sekibi amwinjiramo. Nuko Yezu aramubwira ati «Ibyo ugiye gukora, bigire vuba.»


hanyuma yisigira igice cy’ikiguzi cyayo ndetse n’umugore we abyemeye, maze ajyana igice gisigaye agishyikiriza Intumwa.


Ntiwashoboraga se kugumana isambu yawe ntuyigurishe, cyangwa n’aho umariye kuyigurisha, ntiwari kugumana ikiguzi cyayo uko ubishaka? Uwo mugambi waje ute mu mutima wawe? Si abantu wabeshye, ahubwo wabeshye Imana.»


Petero ni ko kumubwira ati «Mwaje guhuza mute umugambi, kugira ngo musembure Roho wa Nyagasani? Umva imirindi y’abavuye guhamba umugabo wawe bageze ku muryango; nawe bagiye kukujyana.»


Umunyamahanga we, uzamugurize umutezeho inyungu; ariko umuvandimwe wawe ntuzamwake inyungu, kugira ngo Uhoraho Imana yawe azaguhere umugisha mu mirimo uzakorera mu gihugu ugiye kwinjiramo ngo ukigarurire.


Nimuyoboke rero Imana; mwiyime Sekibi, maze azabahungire kure.


Murabe maso, mumenye kwiramira, kuko umwanzi wanyu Sekibi ariho azerera nk’intare itontoma, ashaka uwo yaconshomera.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan