Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 5:14 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

14 Nyamara abantu batabarika, abagabo n’abagore, bagakomeza kwiyongera ku bemera Nyagasani.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

14 Nyamara abizeye Umwami Yesu bakomezaga kubongerwaho, abantu benshi b'abagabo n'abagore,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

14 Nyamara abantu benshi cyane, abagabo n'abagore, bagumya kwiyongera ku basanzwe bemera Nyagasani.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

14 Nyamara abantu benshi cyane, abagabo n'abagore, bagumya kwiyongera ku basanzwe bemera Nyagasani.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 5:14
24 Iomraidhean Croise  

Hanyuma agaburira umuryango wose; imbaga yose ya Israheli, abagabo n’abagore, aha buri wese akagati, umurwi w’inyama n’iseri ry’imizabibu yumye, maze imbaga yose irataha, umwe iwe undi iwe.


Uko Ezira yasengaga asaba imbabazi, akarira apfukamye imbere y’Ingoro y’Uhoraho, ni ko Abayisraheli benshi, abagabo, abagore n’abana, bakoraniraga iruhande rwe, kandi bose barariraga cyane.


Ezira umuherezabitambo azana igitabo cy’Amategeko imbere y’ikoraniro ryose. Kuri uwo munsi wa mbere w’ukwezi kwa karindwi, hari hateraniye abagabo, abagore, mbese n’abandi bose baciye akenge.


Haza abagabo kimwe n’abagore; ab’umutima ugira ubuntu bazana amaherena, n’impeta, n’inigi, n’ibintu bya zahabu by’amoko yose, maze buri muntu wabituraga Uhoraho, akabimuhereza nk’uko batura zahabu.


«Ubutabera n’ububasha ni iby’Uhoraho wenyine.» Bose bazakorwa n’isoni, baze bamugana, abahoze bamurwanya.


Koko rero, Barinaba yari umunyangeso nziza, wuzuye Roho Mutagatifu n’ukwemera. Bityo abantu benshi biyongera ku bemera Nyagasani.


Nuko abemeye izo nyigisho barabatizwa, uwo munsi biyongeraho abantu bagera ku bihumbi bitatu.


Basingizaga Imana kandi bagashimwa n’abantu bose; nuko Nyagasani akagwiza uko bukeye umubare w’abacunguwe.


Natoteje abantu bakurikiraga iyi Nzira kugeza ubwo mbica, mboha abagabo n’abagore mbashyira mu buroko.


Nyamara abenshi mu bari bumvise izo nyigisho baremera, umubare wabo ugera nko ku bantu ibihumbi bitanu.


Nuko ijambo ry’Imana rikomeza gukwira hose, umubare w’abigishwa urushaho kwiyongera i Yeruzalemu, ndetse n’abaherezabitambo benshi bayoboka ukwemera.


Ariko aho bamariye kwemera Filipo wabamenyeshaga Inkuru Nziza y’Ingoma y’Imana n’izina rya Yezu Kristu, abagabo n’abagore barabatizwa.


Naho Sawuli we agumya kuyogoza Kiliziya, akinjira mu mazu, agafata abagabo n’abagore, akabashyira mu buroko.


amusaba inzandiko zo kujya mu masengero y’i Damasi, kugira ngo nagira abo ahasanga bayobotse iyo Nzira, abagabo n’abagore, ababohe abazane i Yeruzalemu.


Ubwo Kiliziya yariho mu mahoro muri Yudeya yose, muri Galileya no muri Samariya, ishinga imizi kandi ikomeza kubaha Nyagasani, bityo irushaho kujya mbere ikomejwe na Roho Mutagatifu.


Nuko abaturage bose b’i Lida n’abo mu kibaya cya Saroni babibonye, bayoboka Nyagasani.


Iyo nkuru imenyekana i Yope hose, bituma abantu benshi bemera Nyagasani.


Kristu na Beliyari bakumvikana bate? Uwemera n’utemera bahuriye he?


Nta Muyahudi ukiriho, nta Mugereki, nta mucakara, nta mwigenge, nta mugabo, nta mugore, kuko mwese muri umwe muri Kristu Yezu.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan