Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 5:12 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

12 Intumwa zikomeza gutanga ibimenyetso no gukora ibitangaza byinshi muri rubanda, kandi bose hamwe n’umutima umwe bagakoranira mu nsi y’Ibaraza rya Salomoni.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

12 Ibimenyetso n'ibitangaza byinshi byakorwaga mu bantu n'amaboko y'intumwa, kandi bose bateraniraga mu ibaraza rya Salomo n'umutima uhuye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

12 Intumwa zikomeza gukora ibitangaza no gutanga ibimenyetso byinshi muri rubanda, kandi bose bajyaga bakoranira ku ibaraza rya Salomo bahuje umutima.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

12 Intumwa zikomeza gukora ibitangaza no gutanga ibimenyetso byinshi muri rubanda, kandi bose bajyaga bakoranira ku ibaraza rya Salomo bahuje umutima.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 5:12
22 Iomraidhean Croise  

Uratinyuka guhanura mu izina ry’Uhoraho ngo ’Iyi Ngoro izaba nka Silo, n’uyu mugi uzarimbuke, ushiremo abaturage bawo!’» Ubwo bose bakikiza Yeremiya mu Ngoro y’Uhoraho.


Naho bo baragenda, bajya kwigisha hose. Nyagasani yabibafashagamo, kandi ijambo ryabo akarikomeresha ibimenyetso byariherekezaga.


Yezu yagendagendaga mu Ngoro yImana mu nsi y’Ibaraza rya Salomoni.


Yezu aramubwira ati «Iyo mutabonye ibimenyetso n’ibitangaza, ntimwemera.»


Bose barangwaga n’umutima umwe, bagashishikarira gusenga, bari kumwe n’abagore bamwe, barimo Mariya nyina wa Yezu, n’abavandimwe be.


Pawulo na Barinaba bahamara igihe kirekire, bakigisha bashize amanga kuko bari biringiye Nyagasani wahamyaga ukuri kw’amagambo yabo, abaha gukora ibimenyetso n’ibitangaza bikomeye.


Amara iminsi myinshi abigenza atyo. Pawulo rero bimaze kumurambira, arahindukira abwira iyo roho mbi, ati «Mu izina rya Nyagasani Yezu Kristu, ndagutegetse ngo: sohoka muri uwo mukobwa!» Ako kanya imuvamo.


Imana yakoreshaga Pawulo ibitangaza bidasanzwe,


Iminsi yose bashishikariraga kujya mu Ngoro y’Imana bashyize hamwe, bakamanyurira umugati imuhira, bagasangira mu byishimo no mu bwiyoroshye bw’umutima.


Ibyo bimaze kuba, abandi barwayi bo muri icyo kirwa na bo baraza, abakiza uburwayi bwabo.


Kubera ko uwo muntu yanze kuvirira Petero na Yohani, bitangaza cyane rubanda rwose, biruka babasanga ahitwa ku «Ibaraza rya Salomoni».


Urambure ikiganza cyawe maze indwara zikizwe, haboneke ibimenyetso n’ibitangaza mu izina rya Yezu, umugaragu wawe mutagatifu.»


Ahasanga umuntu witwa Eneya, wari umaze imyaka umunani atabyuka, kubera ubumuga.


Nuko Petero aheza abantu bose, arapfukama arasenga; hanyuma ahindukirira umurambo aravuga ati «Tabita, haguruka!» Nuko ngo abumbure amaso abona Petero, areguka maze aricara.


mu bubasha bw’ibimenyetso n’ibitangaza, no mu bubasha bwa Roho, kugira ngo amahanga yumvire Imana. Bityo uhereye i Yeruzalemu ukazenguruka ukagera muri Iliriya, nahakwije Inkuru Nziza ya Kristu.


Ibiranga intumwa nyayo byarabagaragariye, ari byo ibi: ukwihangana kudahinyuka, ibimenyetso, ibitangaza, n’ibikorwa by’ububasha.


kandi Imana ubwayo iwukomeresha ibimenyetso, ibitangaza n’ibikorwa by’impangare by’amoko yose, n’ingabire Roho Mutagatifu atanga nk’uko abishaka.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan