Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 5:11 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

11 Kiliziya yose n’abumvise ibyabaye bose bashya ubwoba.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

11 Itorero ryose n'ababyumvise bose bagira ubwoba bwinshi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

11 Umuryango wose wa Kristo n'abumvise ibyabaye bose bashya ubwoba.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

11 Umuryango wose wa Kristo n'abumvise ibyabaye bose bashya ubwoba.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 5:11
14 Iomraidhean Croise  

Mbese hejuru iyo, ni nde wagereranywa n’Uhoraho? Ni nde mu batuye ijuru wagereranywa n’Uhoraho?


Nzagirana na bo isezerano rihoraho, sinzareka kubitaho kugira ngo mbagirire neza; nzabatera kunyubaha mu mutima wabo, maze boye kunyitarura bibaho.


Abaturage bose b’i Efezi, Abayahudi kimwe n’Abagereki, ngo babimenye bashya ubwoba, basingiza izina rya Nyagasani Yezu.


Abantu bose bagiraga ubwoba kubera ibitangaza n’ibimenyetso bikomeye byakorwaga n’Intumwa.


Ananiya ngo yumve ayo magambo, yitura hasi, araca; maze ababyumvise bose bashya ubwoba.


Ubwo Kiliziya yariho mu mahoro muri Yudeya yose, muri Galileya no muri Samariya, ishinga imizi kandi ikomeza kubaha Nyagasani, bityo irushaho kujya mbere ikomejwe na Roho Mutagatifu.


None rero nkoramutima zanjye, ubwo mutahwemye kumvira igihe nari mpari, n’ubu ngubu ndahari mubikomeze ndetse murusheho; ngaho nimushishikarire uburokorwe bwanyu mufite ubwoba kandi mudagadwa,


Aho Nowa amariye kumenyeshwa ibyari bitaraba, ukwemera kwatumye adashidikanya maze aremekanya ubwato bwo kurokoreramo umuryango we. Ubwo ahamya isi icyaha, maze asigara ari ingenerwamurage y’ubutungane buturuka ku kwemera.


Muramenye ntihazagire n’umwe usaguka ku ngabire y’Imana, ntihazamere kandi muri mwe ingemwe isharira yabatera imidugararo maze ikanduza imbaga yose.


Ubwo rero duhawe Ubwami budahindagurika, nidukomere kuri iyo ngabire, dukorere Imana ku buryo buyinogeye, mu cyubahiro n’igitinyiro,


Bityo rero, ubwo isezerano ryo kwinjira mu buruhukiro bwayo rikiri ryose, turamenye ntihazagire uwibwira ko we arihejweho.


Niba mwiyambaza Imana nk’Umubyeyi wanyu, Yo itagira aho ibogamira, kandi igacira buri muntu urubanza ikurikije ibikorwa bye, nimugendere mu gitinyiro igihe cyose muri ku isi;


Ni nde utagutinya, Nyagasani, kandi ngo asingize izina ryawe ? Kuko ari wowe wenyine Nyirubutagatifu; amahanga yose azaza, maze apfukame imbere yawe, kubera ko ubucamanza bwawe bwigaragaje.»


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan