Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 4:36 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

36 Bityo na Yozefu, uwo Intumwa zari zarahimbye Barinaba — ari byo kuvuga Imaragahinda —, wari n’umulevi ukomoka i Shipure, akaba yari afite umurima.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

36 Na Yosefu Umulewi wavukiye i Kupuro, uwo intumwa zahimbye Barinaba, risobanurwa ngo “Umwana wo guhugura”,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

36 Umwe wakoze atyo ni Yozefu, Umulevi wavukiye i Shipure, uwo izo Ntumwa zahimbye Barinaba, ari ko kuvuga “Urema abandi agatima”.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

36 Umwe wakoze atyo ni Yozefu, Umulevi wavukiye i Shipure, uwo izo Ntumwa zahimbye Barinaba, ari ko kuvuga “Urema abandi agatima”.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 4:36
24 Iomraidhean Croise  

na Yakobo mwene Zebedeyi, na Yohani umuvandimwe we, ari bo yahimbye irya ’Bowanerigesi’, bikavuga bene inkuba;


Koko babigenza batyo, maze izo mfashanyo bazoherereza abakuru b’ikoraniro, zijyanwa na Barinaba na Sawuli.


Naho Barinaba na Sawuli barangije umurimo wabo i Yeruzalemu, bagarukana na Yohani bitaga Mariko.


Muri Kiliziya y’i Antiyokiya hari abahanuzi n’abigisha, ari bo Barinaba, Simewoni bitaga «Umwirabura» na Lusiyusi w’i Sireni, Manaheni wari warareranywe n’umwami Herodi, na Sawuli.


Nyuma y’isomo ryo mu gitabo cy’Amategeko n’Abahanuzi, abatware b’isengero babatumaho bati «Bavandimwe, niba hari amagambo mufite yashishikaza rubanda, ngaho nimuvuge!»


Igihe bari bateraniye gusenga kandi basibye kurya, Roho Mutagatifu arababwira ati «Barinaba na Sawuli nimubashyire ukwabo, bajye gukora umurimo nabahamagariye.»


Ubwo Barinaba na Sawuli batumwe na Roho Mutagatifu, bamanukira i Selewukiya, aho bafatiye ubwato berekeza mu kirwa cya Shipure.


Nuko ikoraniro ryose riratuza, maze batega amatwi Pawulo na Barinaba babatekererezaga ibimenyetso byose n’ibitangaza Imana yabakoresheje mu banyamahanga.


Nuko havuka amakimbirane n’impaka zikomeye kuri Pawulo na Barinaba bavuguruza abo bantu; ni ko kwemeza ko Pawulo na Barinaba hamwe n’abandi muri bo, bajya i Yeruzalemu kureba Intumwa n’abakuru b’ikoraniro, bakabagisha inama kuri icyo kibazo.


Nuko Barinaba ashaka kujyana na Yohani bitaga Mariko.


Impaka ziba urudaca kugeza aho batandukana, Barinaba ajyana na Mariko bafata ubwato berekeza i Shipure,


Abigishwa b’i Kayizareya bari baduherekeje, batujyana gucumbika ku muntu witwa Munasoni ukomoka i Shipure, wari umwigishwa kuva kera.


Ngo tugere ahateganye n’ikirwa cya Shipure, ikirwa tugisiga ibumoso tugenda twerekeje muri Siriya maze twururukira i Tiri, kuko ari ho ubwato bwagombaga gusiga imitwaro.


Tuvuye aho, tunyura mu majyepfo y’ikirwa cya Shipure, kuko umuyaga waturwanyaga.


Nuko Barinaba aramujyana, amushyikiriza Intumwa, azitekerereza uko yabonanye na Nyagasani mu nzira n’uko yamubwiye, n’ukuntu i Damasi yigishije mu izina rya Yezu ashize amanga.


Nyamara uhanura we, aba abwira abantu, akabakomeza, akabashishikaza, akabahumuriza.


Cyangwa se tuzabe ari twe twenyine, jyewe na Barinaba, duhatirwa gukorera ibidutunga?


Nyuma y’imyaka cumi n’ine, nongera kuzamuka i Yeruzalemu, ndi kumwe na Barinaba, na Tito ndamujyana.


N’abandi Bayahudi bigana uburyarya bwe, bigeza aho na Barinaba yoshywa na bo kuryarya bene ako kageni.


Nuko Yakobo, Petero na Yohani, kandi ari na bo bitwa inkingi, bamaze kumenya ingabire nahawe, turumvikana baduhereza ukuboko, jyewe na Barinaba, ngo twebwe tujye mu banyamahanga, naho bo mu bagenywe.


Arisitariko mugenzi wanjye dufunganywe arabatashya, na Mariko mwene sewabo wa Barinaba; naza iwanyu, muzamwakire neza, mukurikije amabwiriza mwahawe.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan