Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 4:32 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

32 Imbaga y’abemera yari ifite umutima umwe n’amatwara amwe, kandi nta n’umwe wibwiraga ko icyo atunze cyose ari icye bwite, ahubwo byose byari rusange kuri bo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

32 Abizeye bose bahuzaga umutima n'inama, kandi nta n'umwe wagiraga ubwiko ku kintu, ahubwo byose barabisangiraga.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

32 Ikoraniro ry'abemeye Yezu bose ryari rihuje umutima n'imigambi. Nta n'umwe wavugaga ko icyo atunze cyose acyihariye, ahubwo basaranganyaga ibyo babaga bafite byose.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

32 Ikoraniro ry'abemeye Yezu bose ryari rihuje umutima n'imigambi. Nta n'umwe wavugaga ko icyo atunze cyose acyihariye, ahubwo basaranganyaga ibyo babaga bafite byose.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 4:32
21 Iomraidhean Croise  

Muri Yuda na ho ikiganza cy’Imana kibatera guhuza umugambi wo kubahiriza icyo umwami n’abanyacyubahiro be bari bategetse, bishingiye ku ijambo ry’Uhoraho.


Nzabashyiramo ibitekerezo bimwe n’imico imwe, mbatoze kunyubaha iteka ryose, bitume bagira ihirwe, bo n’urubyaro rwabo.


Ubu rero sinkiri mu nsi, ariko bo bayirimo, jye nje ngusanga. Dawe Nyir’ubutagatifu, abo wampaye bakomereshe izina ryawe, kugira ngo babe umwe nkatwe.


Bose barangwaga n’umutima umwe, bagashishikarira gusenga, bari kumwe n’abagore bamwe, barimo Mariya nyina wa Yezu, n’abavandimwe be.


Umunsi wa Pentekositi uragera, bose bakaba bakoraniye hamwe.


Intumwa zikomeza gutanga ibimenyetso no gukora ibitangaza byinshi muri rubanda, kandi bose hamwe n’umutima umwe bagakoranira mu nsi y’Ibaraza rya Salomoni.


bityo turi benshi, ariko tugize umubiri umwe muri Kristu, buri wese ku buryo bwe akabera abandi urugingo.


Bavandimwe, mbinginze mu izina ry’Umwami wacu Yezu Kristu, ngo muhuze ibitekerezo, mwirinde kwicamo ibice; ahubwo muhuze umutima n’umugambi.


Ahasigaye rero, bavandimwe, muhorane ibyishimo, mutere imbere, muterana inkunga, mushyire hamwe, mubane mu ituze, bityo Imana yuje urukundo n’amahoro izabana namwe.


Nyamara rero, nimukore ibikwiranye n’Inkuru Nziza ya Kristu. Bityo, nindamuka nje maze nkababona, cyangwa se nintahaba, nzumve ko mukomeye mufite ubumwe, kandi ko muhuje umutima mugafatanyiriza hamwe kurwanira ukwemera mukesha Inkuru Nziza.


Ahasigaye, nimutekereze ibihuje, mugirirane impuhwe, mukundane urwa kivandimwe, mube abanyambabazi kandi mwicishe bugufi.


Nihagira uterura kuvuga, abigire nk’aho yigisha amagambo y’Imana; nihagira ukora umurimo uyu n’uyu, bibe nk’aho akoreshwa n’imbaraga ahawe n’Imana, kugira ngo Imana isingizwe ku buryo bwuzuye, ku bwa Yezu Kristu, We ukwiriye ikuzo n’ububasha uko ibihe bigenda bisimburana iteka. Amen!


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan