Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 4:30 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

30 Urambure ikiganza cyawe maze indwara zikizwe, haboneke ibimenyetso n’ibitangaza mu izina rya Yezu, umugaragu wawe mutagatifu.»

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

30 ukiramburira ukuboko kwawe kugira ngo gukize, gukore n'ibimenyetso n'ibitangaza mu izina ry'Umugaragu wawe wera Yesu.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

30 Urambure ukuboko ukize indwara, utange ibimenyetso ukore n'ibitangaza mu izina rya Yezu, umugaragu wawe w'umuziranenge.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

30 Urambure ukuboko ukize indwara, utange ibimenyetso ukore n'ibitangaza mu izina rya Yezu, umugaragu wawe w'umuziranenge.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 4:30
19 Iomraidhean Croise  

Ni cyo gituma uzabwira Abayisraheli uti ‘Ndi Uhoraho! Nzabavana mu buretwa bw’Abanyamisiri, mbagobotore mu bucakara; nzabarokoza ukuboko gufite imbaraga n’ubushobozi.


Uhoraho, nyibuka, unyiteho, maze umporere abantoteza; sinzarinde gupfa nzize ubwihangane bwawe. Ubimenye neza ko nihanganira ibitutsi kubera wowe.


Yezu aramubwira ati «Iyo mutabonye ibimenyetso n’ibitangaza, ntimwemera.»


Yemwe Bayisraheli, nimutege amatwi amagambo yanjye: Yezu w’i Nazareti, uwo muntu Imana yemeje muri mwe, imukoresha ibitangaza, ibikorwa n’ibimenyetso bikomeye rwagati muri mwe, nk’uko mubizi ubwanyu,


Abantu bose bagiraga ubwoba kubera ibitangaza n’ibimenyetso bikomeye byakorwaga n’Intumwa.


Imana ya Abrahamu, ya Izaki na Yakobo, Imana y’abakurambere bacu yakujije umugaragu wayo Yezu mwebwe mwatanze, mukamwihakanira imbere ya Pilato kandi we yari yiyemeje kumurekura.


Kubera ko twiringiye izina rya Yezu, iryo zina ni ryo ryakomeje uyu muntu mubona kandi muzi; maze ukwemera gukomoka kuri Yezu kumusubiza ubuzima bwe bwose mu maso yanyu mwese.


Petero aramubwira ati «Ari zahabu, ari na feza, nta byo mfite; ariko icyo mfite ndakiguhaye: mu izina rya Yezu Kristu w’i Nazareti, haguruka ugende!»


Nimumenye neza rero, mwebwe mwese n’umuryango wose wa Israheli, ko izina rya Yezu Kristu w’i Nazareti mwebwe ubwanyu mwabambye, Imana ikamuzura mu bapfuye, ari ryo uyu muntu akesha kuba ahagaze imbere yanyu ari mutaraga.


Ni ukuri rwose, Herodi na Ponsiyo Pilato, kumwe n’amahanga yose n’imiryango yose ya Israheli, bakoraniye muri uyu mugi kugira ngo barwanye Yezu, umugaragu wawe mutagatifu, uwo wisigiye amavuta y’ubutore.


Intumwa zikomeza gutanga ibimenyetso no gukora ibitangaza byinshi muri rubanda, kandi bose hamwe n’umutima umwe bagakoranira mu nsi y’Ibaraza rya Salomoni.


Sitefano, uko Imana yakamusenderejemo ubutoneshwe n’ububasha, yakoraga ibitangaza n’ibimenyetso bikomeye muri rubanda.


Cyangwa se hari indi mana yigeze igerageza kwikurira ihanga hagati y’irindi ikoresheje ibyago, ibimenyetso n’ibitangaza bikaze? Ikabigirisha kandi imirwano, n’imbaraga n’umurego by’ukuboko kwayo, n’imidugararo ikanganye, nk’uko Uhoraho Imana yanyu yabibagenjereje mu Misiri, mubyibonera n’amaso yanyu?


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan