Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 4:24 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

24 Ngo bamare kubyumva, bose hamwe n’umutima umwe basenga Imana, bagira bati «Nyagasani, ni wowe waremye ijuru n’isi, inyanja n’ibiyirimo byose;

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

24 Na bo babyumvise bavuga ijwi rirenga n'umutima uhuye, babwira Imana bati “Databuja, ni wowe waremye ijuru n'isi n'inyanja n'ibirimo byose,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

24 Babyumvise bose bahita basenga Imana bashyize hamwe bati: “Nyagasani, ni wowe waremye ijuru n'isi n'inyanja n'ibirimo byose.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

24 Babyumvise bose bahita basenga Imana bashyize hamwe bati: “Nyagasani, ni wowe waremye ijuru n'isi n'inyanja n'ibirimo byose.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 4:24
20 Iomraidhean Croise  

maze asenga Uhoraho, agira ati «Uhoraho, Mana y’Abayisraheli, wowe wicaye ku bakerubimu, ni wowe Mana wenyine y’abami bose bo ku isi, kuko ari wowe waremye ijuru n’isi.


None rero, wowe Uhoraho, Mana yacu, tugobotore mu nzara za Senakeribu, kugira ngo abami bose bo ku isi bamenye ko wowe Uhoraho ari wowe Mana wenyine!»


Nuko Ezira aravuga ati «Ni wowe wenyine Uhoraho! Ni wowe waremye ijuru, urema ikirere n’ingabo zacyo zose; isi uyiremana n’ibiyiriho byose, hamwe n’inyanja n’ibiyibamo; ibyo byose ni wowe bikesha kubaho kandi n’ingabo zo mu ijuru, imbere yawe zirunama.


Kuko mu minsi itandatu Uhoraho yahanze ijuru n’isi, inyanja n’ibiyirimo byose, maze akaruhuka ku munsi wa karindwi. Ni cyo cyatumye Uhoraho aha umugisha umunsi w’isabato, akawiyegurira.


Ni jyewe, ni jye ubwanjye ubahumuriza: ni iki cyatuma utinya uwagenewe gupfa, mwene muntu, umeze nk’icyatsi?


Nimuririmbire Uhoraho, mumusingize, kuko yaruye ubugingo bw’umuzigirizwa mu minwe y’abagiranabi.


«Uhoraho Mana, ni wowe waremye ijuru n’isi ukoresheje imbaraga nyinshi n’ububasha bw’ukuboko kwawe. Kuri wowe nta kidashoboka!


«Ibyo mukora ni ibiki? Natwe turi abantu nkamwe. Inkuru Nziza tubamenyesha, irabasaba ko mwigizayo ayo manjwe, ngo mugarukire Imana Nzima yaremye ijuru n’isi, inyanja n’ibiyirimo byose.


Ahagana mu gicuku, Pawulo na Silasi barasenga, baririmba ibisingizo by’Imana, izindi mfungwa zibateze amatwi.


Petero na Yohani bamaze kurekurwa basanga bagenzi babo, babatekerereza ibyo abatware b’abaherezabitambo n’abakuru b’umuryango bababwiye.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan