Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 4:20 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

20 Twe rero ntidushobora guceceka ibyo twiboneye kandi tukabyiyumvira.»

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

20 kuko tutabasha kwiyumanganya ngo tureke kuvuga ibyo twabonye kandi twumvise.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

20 Twe rero ntitubasha guceceka ibyo twiyumviye n'ibyo twiboneye.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

20 Twe rero ntitubasha guceceka ibyo twiyumviye n'ibyo twiboneye.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 4:20
27 Iomraidhean Croise  

Umwuka w’Uhoraho wamvugiyemo, n’ijambo rye riri ku rurimi rwanjye.


Nuko Uhoraho arambwira ati «Wivuga ngo ndacyari muto, kuko aho nkohereza hose uzajyayo, kandi n’ibyo ngutuma byose, ukazabivuga.


Ubwo nkibwira nti «Sinzongera kumucisha mu ijwi kandi sinzasubira kuvuga mu izina rye», ariko mu mutima wanjye risa n’umuriro utwika uvumbitse mu magufa yanjye; nkagerageza kwipfukirana, ariko simbishobore.


Ayiwe we, ayiwe, ndashize! Mfite ubwoba, nkutse umutima, uradiha, sinahora, kuko numvise impuruza y’ihembe n’akamu k’intambara!


Nuzuye uburakari, jyewe Uhoraho singishoboye kubuzinzika. Bucuranurire ku bana bari mu nzira, no ku ikoraniro ryose ry’abasore, buzagere no ku bagabo, n’abagore, ku bakuru n’abasaza.


maze usange abana b’umuryango wanjye bajyanywe bunyago, uyababwire. Bakumva cyangwa batakumva, uzababwire uti ’Ni ko Nyagasani Imana avuze.’»


Intare itontomye, ni nde utatinya? Nyagasani Uhoraho avuze, ni nde utahanura?


Ariko jyewe, mbikesheje umwuka w’Uhoraho, nuzuyemo imbaraga, ubutabera n’ubutwari, kugira ngo ngaragarize Yakobo ubuhemu bwe, na Israheli icyaha cye.


Balamu asubiza Balaki, ati «Ndabishimye nageze iwawe, ariko se ndaza gushobora kugira icyo mvuga? Amagambo Uhoraho aza kumbwira, ni yo yonyine ndi buvuge.»


Nujuje umuhango wo gutanga umugisha, ubwo kandi ari Uhoraho wawitangiye, jyewe sinasubizayo.


mbese nk’uko twabigejejweho n’ababyiboneye kuva mu ntangiriro, ari na bo bari bashinzwe kwamamaza ijambo ry’Imana,


uhereye kuri batisimu ya Yohani ukageza ku munsi atuvanywemo. Ni ngombwa rero ko umwe muri bo yafatanya natwe kuba umuhamya w’izuka rya Yezu.»


ahubwo mugiye guhabwa imbaraga za Roho Mutagatifu uzabazamo, bityo muzambere abahamya i Yeruzalemu, muri Yudeya yose no muri Samariya, ndetse no kugera ku mpera y’isi.»


Nuko Silasi na Timote bamaze kuhagera baturutse i Masedoniya, Pawulo yiyegurira wese ijambo ry’Imana, yemeza Abayahudi ko Yezu ari we Mukiza.


Yezu uwo rero Imana yaramuzuye, twese turi abahamya babyo.


Ubwo bose buzuramo Roho Mutagatifu, batangira kuvuga mu zindi ndimi, uko Roho abahaye kuzivuga.


Ugomba rero kuyibera umugabo mu bantu bose, ubamenyesha ibyo wabonye n’ibyo wumvise.


Mwicishije Umugenga w’ubugingo, ariko Imana yamuzuye mu bapfuye, turi abagabo bo kubihamya.


Turi abagabo bo kubihamya, twe na Roho Mutagatifu Imana yahaye abayumvira.»


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan