Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 4:10 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

10 Nimumenye neza rero, mwebwe mwese n’umuryango wose wa Israheli, ko izina rya Yezu Kristu w’i Nazareti mwebwe ubwanyu mwabambye, Imana ikamuzura mu bapfuye, ari ryo uyu muntu akesha kuba ahagaze imbere yanyu ari mutaraga.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

10 Ariko mumenye mwese n'abantu bose bo mu Bisirayeli, yuko ari izina rya Yesu Kristo w'i Nazareti, uwo mwabambye Imana ikamuzura, ari ryo ritumye uyu muntu ahagarara imbere yanyu ari muzima.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

10 Noneho mwebwe mwese n'umuryango wose wa Isiraheli, mumenye icyatumye uyu muntu ahagarara imbere yanyu ari mutaraga, ni ukubera ubushobozi bwa Yezu Kristo w'i Nazareti uwo mwabambye ku musaraba Imana ikamuzura.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

10 Noneho mwebwe mwese n'umuryango wose wa Isiraheli, mumenye icyatumye uyu muntu ahagarara imbere yanyu ari mutaraga, ni ukubera ubushobozi bwa Yezu Kristo w'i Nazareti uwo mwabambye ku musaraba Imana ikamuzura.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 4:10
16 Iomraidhean Croise  

ajya gutura ku musozi witwa Nazareti. Bityo huzuzwa ibyavuzwe n’abahanuzi, ngo «Azitwa Umunyanazareti».


Baramusubiza bati «Ni Yezu w’i Nazareti uhise.»


Yezu uwo rero Imana yaramuzuye, twese turi abahamya babyo.


Nuko rero, inzu yose ya Israheli nimenye idashidikanya ko uwo Yezu mwabambye, Imana yamugize Umutegetsi n’Umukiza.»


Nuko rero, mumenye ko uwo mukiro Imana yawoherereje abanyamahanga, kandi bo bakazawakira!»


Petero aramubwira ati «Ari zahabu, ari na feza, nta byo mfite; ariko icyo mfite ndakiguhaye: mu izina rya Yezu Kristu w’i Nazareti, haguruka ugende!»


ariko izuka rye ava mu bapfuye rikagaragaza ko ari Umwana w’Imana mu bubasha bwose ku bwa Roho Mutagatifu.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan