Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 3:25 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

25 Ni mwebwe abaragwa b’Abahanuzi, n’ab’Isezerano Imana yagiranye n’abasekuruza bacu igihe ibwiye Abrahamu iti ’Imiryango yose y’isi izaherwa umugisha mu rubyaro rwawe.’

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

25 Namwe muri abana b'abahanuzi, kandi muri ab'isezerano Imana yasezeranye na ba sekuruza wanyu, ibwira Aburahamu iti ‘Mu rubyaro rwawe ni mo imiryango yose yo mu isi izaherwa umugisha.’

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

25 Ni mwe mwarazwe ibyavuzwe n'abahanuzi n'ibyo Imana yasezeranye na ba sokuruza, igihe yabwiraga Aburahamu iti: ‘Amahanga yose yo ku isi azaherwa umugisha mu rubyaro rwawe.’

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

25 Ni mwe mwarazwe ibyavuzwe n'abahanuzi n'ibyo Imana yasezeranye na ba sokuruza, igihe yabwiraga Aburahamu iti: ‘Amahanga yose yo ku isi azaherwa umugisha mu rubyaro rwawe.’

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 3:25
30 Iomraidhean Croise  

Abazakuvuga neza, nzabaha umugisha; uzagutuka nzamuvuma. Imiryango yose y’isi izaguherwamo umugisha.»


Imana iti «Reka da! Ahubwo ni Sara uzakubyarira umwana, ukazamwita Izaki. Nzagirana Isezerano na we, Isezerano rizahoraho iteka kuri we n’urubyaro rwe.


Kandi Abrahamu azaba umuryango munini unakomeye, maze amahanga yose y’isi akazamuherwamo umugisha.


Noneho subiza uriya muntu umugore we, kuko uriya ari umuhanuzi; azagusabira, ubeho. Niba utamumushubije, umenye ko uzapfa nta kabuza wowe n’abawe bose.»


Kandi urubyaro rwawe, ni rwo amahanga yose y’isi azifurizanyamo umugisha, kuko wumviye ijambo ryanjye.»


Nzagwiza urubyaro rwawe, rungane n’inyenyeri zo mu kirere, kandi nzabaha ibi bihugu byose. Imiryango yose y’isi izabaherwamo umugisha.


Abazagukomokaho bazangana n’umukungugu wo ku isi, bazisanzurira mu burasirazuba no mu burengerazuba, mu majyepfo no mu majyaruguru. Amoko yose y’isi azaherwa umugisha muri wowe no mu rubyaro rwawe.


isezerano yagiranye na Abrahamu, rigakomezwa n’indahiro ya Izaki,


akarigira ihame kuri Yakobo, isezerano rihoraho ku Bayisraheli,


Wabonye ko umutima we ukunogeye, maze ugirana na we isezerano ryo kuzamugabira iki gihugu cyari gituwe n’Abakanahani, Abaheti n’Abahemori, hamwe n’Abaperezi, Abayebuzi n’Abagirigashi, kugira ngo abamukomokaho bazagiture, kandi iryo wavuze ryaratashye, kuko wowe uri indahemuka!


Abakene bazarya, maze bahage, abashakashaka Uhoraho bazamusingiza, babwirana bati «Murakarama mwese, munezerwe ubuziraherezo!»


Nimwegurire Uhoraho, miryango y’amahanga, nimwegurire Uhoraho ikuzo n’ububasha,


Yagiriye impuhwe ababyeyi bacu, maze yibuka isezerano rye ritagatifu,


Bavandimwe, mwaba urubyaro rwa Abrahamu cyangwa se mwaba abatinya Imana, iri jambo ry’umukiro ni mwe ryohererejwe.


Kuko Isezerano ari mwe ryagenewe kimwe n’abana banyu, ndetse n’abari kure bose, n’abandi batabarika uko Nyagasani Imana yacu azabihamagarira.»


Ndahamya ko Kristu yigize umugaragu w’abagenywe kugira ngo yerekane ubudahemuka bw’Imana maze yuzuze ibyo abasokuruza basezeranijwe.


Koko rero, nta bwo ari amategeko yatumye Abrahamu cyangwa urubyaro rwe basezeranywa guhabwa isi yose ho umurage, ahubwo ni ubutungane butangwa n’ukwemera.


Abrahamu rero ni we wahawe amasezerano, we n’urubyaro rwe. Ntibavuga imbyaro ze nk’aho ari nyinshi: ahubwo ni nk’aho ari urubyaro rumwe rukumbi: «n’urubyaro rwawe», ari rwo Kristu.


Ubwo rero muri aba Kristu, noneho ni mwe rubyaro rwa Abrahamu, ni mwe rero muzegukana umurage wasezeranywe.


Ibyanditswe byabibonye kare ko Imana izatagatifuza amahanga ku mpamvu y’ukwemera, byo byahanuriye Abrahamu ngo «Imiryango yose y’isi izaguherwamo umugisha.»


Nuko mbona undi mumalayika wagurukaga mu kirere hejuru cyane, afite Inkuru Nziza ihoraho, yagombaga gutangariza abatuye isi: abantu bo mu mahanga yose, mu miryango, mu ndimi zose no mu bihugu byose.


Baririmba rero indirimbo nshya, bavuga bati «Ukwiriye guhabwa igitabo no guhambura ikashe zigifunze, kuko wishwe, maze ku bw’amaraso yawe ugacungurira Imana abantu bo mu miryango yose, mu ndimi zose, mu bihugu byose, no mu mahanga yose, maze


Nyuma y’ibyo, mbona imbaga nyamwinshi y’abantu, umuntu atashobora kubarura, baturutse mu mahanga yose, mu miryango yose, mu moko yose, no mu ndimi zose. Bari bahagaze imbere y’intebe y’ubwami n’imbere ya Ntama, bambaye amakanzu yererana kandi bafashe imikindo mu ntoki,


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan