Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 3:16 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

16 Kubera ko twiringiye izina rya Yezu, iryo zina ni ryo ryakomeje uyu muntu mubona kandi muzi; maze ukwemera gukomoka kuri Yezu kumusubiza ubuzima bwe bwose mu maso yanyu mwese.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

16 “Kandi uyu, uwo mureba kandi muzi, kuko yizeye izina ry'Uwo ni ryo rimuhaye imbaraga, kandi kwizera ahawe n'Uwo ni ko kumukirije rwose imbere yanyu mwese.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

16 Uyu muntu mureba kandi muzi yakijijwe ubumuga kubera kwizera ubushobozi bwa Yezu. Ubushobozi bwa Yezu n'ukwizera gukomoka kuri we, ni byo byamuhaye kuba muzima rwose mwese mubireba.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

16 Uyu muntu mureba kandi muzi yakijijwe ubumuga kubera kwizera ubushobozi bwa Yezu. Ubushobozi bwa Yezu n'ukwizera gukomoka kuri we, ni byo byamuhaye kuba muzima rwose mwese mubireba.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 3:16
21 Iomraidhean Croise  

Yezu ati «Ngwino.» Nuko Petero ava mu bwato agenda ku mazi asanga Yezu.


Yezu akebutse aramurabukwa, aravuga ati «Humura, mwana wanjye, ukwemera kwawe kuragukijije.» Ako kanya umugore arakira.


Ndababwira ukuri koko: unyemera azakora imirimo nkora, ndetse azakora n’ibitambutseho, kuko ngiye kwa Data.


Niba umuntu agenywa ku munsi w’isabato, ntibyice itegeko rya Musa, mutewe n’iki kundakarira kuko nakijije umuntu ku munsi w’isabato?


Umunsi umwe, yari ateze amatwi Pawulo yigisha, Pawulo na we amwitegereje, abona ko afite ukwemera guhagije kugira ngo akire,


Amara iminsi myinshi abigenza atyo. Pawulo rero bimaze kumurambira, arahindukira abwira iyo roho mbi, ati «Mu izina rya Nyagasani Yezu Kristu, ndagutegetse ngo: sohoka muri uwo mukobwa!» Ako kanya imuvamo.


Petero aramubwira ati «Ari zahabu, ari na feza, nta byo mfite; ariko icyo mfite ndakiguhaye: mu izina rya Yezu Kristu w’i Nazareti, haguruka ugende!»


arabaduka, arahagarara, aratambuka yinjirana na bo mu Ngoro y'Imana, agenda asimbuka kandi asingiza Imana.


Nimumenye neza rero, mwebwe mwese n’umuryango wose wa Israheli, ko izina rya Yezu Kristu w’i Nazareti mwebwe ubwanyu mwabambye, Imana ikamuzura mu bapfuye, ari ryo uyu muntu akesha kuba ahagaze imbere yanyu ari mutaraga.


Urambure ikiganza cyawe maze indwara zikizwe, haboneke ibimenyetso n’ibitangaza mu izina rya Yezu, umugaragu wawe mutagatifu.»


Nuko batumiza Petero na Yohani, batangira kubabaza bati «Biriya mwabikoze ku buhe bubasha cyangwa se ku bw’irihe zina?»


Ni ubutungane bw’Imana butangwa no kwemera Yezu Kristu, bukaba bugenewe abemera bose nta vangura.


N’aho nagira ingabire y’ubuhanuzi, ngahishurirwa amayobera yose n’ubumenyi bwose; n’aho nagira ukwemera guhambaye, kumwe gushyigura imisozi, ariko ndafite urukundo, nta cyo mba ndi cyo.


Ni urutare, ibyo akora biba bitunganye rwose, uburyo bwe bwose buraboneye. Ni Imana izira guhemuka, kandi itarenganya, ni intabera n’intagorama.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan