Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 3:10 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

10 baramumenya : koko yari wa wundi wajyaga asabiriza, yicaye imbere y’Umuryango w’Ingoro y'Imana witwa "Uw'Uburanga". Nuko abantu barumirwa, batangazwa n’ibimubayeho.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

10 baramumenya ko ari we wajyaga yicara ku irembo ry'urusengero ryitwaga Ryiza asabiriza ngo bamuhe, barumirwa cyane batangazwa n'ibimubayeho.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

10 bamenya ko ari wa wundi wajyaga asabiriza, yicaye ku irembo ry'Ingoro y'Imana bita iry'Igikundiro, barumirwa bayoberwa icyamubayeho.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

10 bamenya ko ari wa wundi wajyaga asabiriza, yicaye ku irembo ry'Ingoro y'Imana bita iry'Igikundiro, barumirwa bayoberwa icyamubayeho.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 3:10
12 Iomraidhean Croise  

Abantu b’aho bamumenye, bakwiza inkuru muri ako karere kose; ni ko kumuzanira abarwayi babo bose.


Bose ubwoba burabataha, baravugana bati «Mbega ijambo rikomeye! Dore arategekesha roho mbi ubushobozi n’ububasha zikamenengana!»


Bose batangarira ububasha bw’Imana. Mu gihe bose bagitangarira ibyo Yezu yakoraga byose, abwira abigishwa be ati


Koko rero Data akunda Mwana, kandi amwereka ibyo akora byose. Ndetse azamwereka ibirushije ibi ngibi maze muzatangare.


Yezu arabasubiza ati «Ari we, ari n’ababyeyi be, nta wacumuye, ahubwo ni ukugira ngo ibyo Imana ikora bimugaragarireho.


Bituma abaturanyi n’abandi bari barabonye asabiriza bavuga bati «Uriya si wa wundi wajyaga yirirwa yicaye asabiriza?»


Bose bari bumiwe, bagatangara babazanya bati «Ibi birashaka kuvuga iki?»


Barashoberwa, batangara bavuga bati «Mbese aba bose bavuga si Abanyagalileya?


Hakaba umuntu wavutse ari ikirema, buri munsi bakamuzana imbere y’umuryango w’Ingoro witwa «Uw’Uburanga», kugira ngo asabe imfashanyo abinjiraga mu Ngoro bose.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan