Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 27:5 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

5 Tuhavuye, tunyura mu nyanja iherereye kuri Silisiya na Pamfiliya, maze twambukira i Mira ho muri Lisiya.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

5 Twambutse inyanja ihereranye n'i Kilikiya n'i Pamfiliya, dufata i Mura, umudugudu w'i Lukiya.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

5 Tuhavuye tunyura mu nyanja ihereranye n'intara za Silisiya na Pamfiliya, maze turambuka turasuka i Mira ho mu ntara yitwa Lisiya.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

5 Tuhavuye tunyura mu nyanja ihereranye n'intara za Silisiya na Pamfiliya, maze turambuka turasuka i Mira ho mu ntara yitwa Lisiya.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 27:5
9 Iomraidhean Croise  

Pawulo na bagenzi be bafatira ubwato i Pafo, bambuka bajya i Perige ho muri Pamfiliya. Nuko Yohani atandukana na bo, yisubirira i Yeruzalemu.


Urwo rwandiko babahaye rwagiraga ruti «Twebwe Intumwa, abakuru b’ikoraniro n’abavandimwe, turabaramutsa, bavandimwe bacu b’abanyamahanga bari Antiyokiya, muri Siriya no muri Silisiya.


Nyamara Pawulo we ntiyishimira kujyana n’umuntu wigeze kubatererana ubwo bari i Pamfiliya, ntabafashe umurimo.


Pawulo yambukiranya Siriya na Silisiya, akomeza za Kiliziya.


muri Furujiya no muri Pamfiliya, mu Misiri no mu turere twa Libiya duhereranye na Sireni, baba abashyitsi baturutse i Roma,


Pawulo ni ko kumusubiza ati «Jyewe ndi Umuyahudi, ukomoka i Tarisi ho muri Silisiya, nkaba umuturage w’uwo mugi w’ikirangirire. None ndakwinginze ngo ureke ngire icyo mbwira iyi mbaga.»


Arakomeza ati «Ndi Umuyahudi, navukiye i Tarisi ho muri Silisiya, ariko narerewe muri uyu mugi; nigishwa na Gamaliyeli, antoza kwita byuzuye ku Mategeko y’abasekuruza. Imana nyirwanira ishyaka nk’uko namwe murirwana uyu munsi.


Ariko abantu bo mu isengero ryitwa «iry’ababohowe», hamwe n’Abanyasireni n’Abanyalegisandiriya, n’abantu bo muri Silisiya n’abo muri Aziya, batangira kujya impaka na Sitefano.


Hanyuma naje mu ntara ya Siriya na Silisiya.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan