Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 27:43 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

43 Ariko umutegeka w’abasirikare washakaga gukiza Pawulo, ababuza kurangiza uwo mugambi, ahubwo ategeka ko abazi koga bakwiroha aba mbere, bagafata ku nkombe;

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

43 Ariko umutware utwara umutwe ashatse gukiza Pawulo, agwabiza imigambi yabo, ategeka yuko abazi kōga bīroha mu mazi kugira ngo abe ari bo babanza kugera ku nkombe,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

43 Ariko umukapiteni ashaka gukiza Pawulo ni ko kubabuza kubikora, ibiri amambu ategeka ko abazi koga babanza kugera ku nkombe,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

43 Ariko umukapiteni ashaka gukiza Pawulo ni ko kubabuza kubikora, ibiri amambu ategeka ko abazi koga babanza kugera ku nkombe,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 27:43
8 Iomraidhean Croise  

Iyo Uhoraho yashimye imyifatire y’umuntu, ageza n’aho atuma abanzi be bigorora na we.


Kubera ko amakimbirane yarushagaho gukomera, umugaba w’ingabo atinya ko bari butanyaguze Pawulo, ni ko gutegeka abasirikare ngo bamanuke bamuvane hagati yabo, bamusubize mu kigo cyabo.


Mutegure kandi n’amafarasi yo guheka Pawulo, mumushyikirize umutware Feligisi, akiri mutaraga.»


Umutegeka w’abasirikare, aho kwita ku byo Pawulo avuga, yiringira inama z’umusare na nyir’ubwato.


Bukeye duhagarara i Sidoni; Yuli rero wagiriraga neza Pawulo, amwemerera kujya gusura incuti ze kugira ngo zimwakire.


Pawulo abwira umutegeka w’abasirikare n’ingabo ze, ati «Aba bantu nibataguma mu bwato, mwebwe ntimushobora kurokoka.»


Abasirikare rero bagira igitekerezo cyo kwica imfungwa, ngo hatagira uwoga agacika.


Nakubiswe inkoni incuro eshatu, rimwe mpondaguzwa amabuye, ndohama gatatu mu mazi, ndetse mara ijoro n’umunsi rwagati mu nyanja.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan