Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 27:3 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

3 Bukeye duhagarara i Sidoni; Yuli rero wagiriraga neza Pawulo, amwemerera kujya gusura incuti ze kugira ngo zimwakire.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

3 Bukeye bw'aho dufata i Sidoni, Yuliyo agirira Pawulo neza amukundira kugenderera incuti ze kugira ngo zimugaburire.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

3 Bukeye duhagarara i Sidoni, Yuli agirira Pawulo neza amuha uruhusa rwo gusura incuti ze, kugira ngo zimuhe icyo akeneye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

3 Bukeye duhagarara i Sidoni, Yuli agirira Pawulo neza amuha uruhusa rwo gusura incuti ze, kugira ngo zimuhe icyo akeneye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 27:3
12 Iomraidhean Croise  

Kanahani yabyaye Sidoni imfura ye, abyara na Heti.


Zabuloni azatura ku nkombe y’inyanja, ku cyambu cy’amato, Sidoni bazagabana imbibi.


Yaravuze ati “Ntuzongere kwishima ukundi, mwari w’i Sidoni, kuko bakwigabije ku gahato kandi wari isugi. Haguruka ugende unyuze i Shipure, naho kandi ntuzahabona uburuhukiro.”


na Hamati umuturanyi wayo, ndetse na Tiri na Sidoni, ari ho hari ubuhanga bwinshi.


«Iyimbire, Korazini! Iyimbire, Betsayida! Kuko ibitangaza byabakorewemo, iyo bikorerwa muri Tiri no muri Sidoni, baba barisubiyeho kuva kera, bakambara ibigunira bakisiga ivu.


Herodi yari arakariye cyane abantu b’i Tiri n’i Sidoni. Nuko bo bahuza umugambi baramusanga, maze ku bw’inkunga y’uwitwa Bulasito, umutware w’abanyanzu b’ibwami bari bamaze guhongerera, basaba umwami amahoro kuko bahahiraga mu gihugu cye.


Nuko ashinga umutegeka w’abasirikare kurinda Pawulo aho yari ari mu buroko, ariko ngo amureke yishyire yizane, kandi ngo ntabuze n’umwe mu be kumuha icyo akeneye.


Bamaze kwemeza ko dufata ubwato tukajya mu Butaliyani, Pawulo n’izindi mfungwa bashingwa umutegeka w’abasirikare witwa Yuli, akaba uwo mu mutwe w’abasirikare witwa «uwa Ogusito».


Ariko umutegeka w’abasirikare washakaga gukiza Pawulo, ababuza kurangiza uwo mugambi, ahubwo ategeka ko abazi koga bakwiroha aba mbere, bagafata ku nkombe;


Tugeze i Roma, bemerera Pawulo kwicumbikira ukwe, hamwe n’umusirikare wo kumurinda.


Eburoni, Rehobu, Hamoni na Kana, kugera kuri Sidoni nini.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan