Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 27:2 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

2 Twurira ubwato buvuye Aduramiti bwajyaga mu byambu bya Aziya, maze tugera mu mazi magari. Ubwo twari kumwe na Arisitariko, Umumasedoniya ukomoka i Tesaloniki.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

2 Twikira mu nkuge yavuye muri Adaramutiyo yendaga gutsuka ngo ijye mu bihugu byo muri Asiya, turatsuka. Twari turi kumwe na Arisitariko, Umunyamakedoniya w'i Tesalonike.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

2 Twurira ubwato buvuye Aduramiti, bwari bugiye kujya mu byambu byo mu ntara ya Aziya, maze turagenda. Tujyana na Arisitariko ukomoka i Tesaloniki muri Masedoniya.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

2 Twurira ubwato buvuye Aduramiti, bwari bugiye kujya mu byambu byo mu ntara ya Aziya, maze turagenda. Tujyana na Arisitariko ukomoka i Tesaloniki muri Masedoniya.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 27:2
17 Iomraidhean Croise  

Umunsi umwe, Yezu ajya mu bwato ari kumwe n’abigishwa be. Arababwira ati «Twambuke ikiyaga, dufate hakurya.» Nuko bagana amazi magari.


Akomeza kudukurikirana twe na Pawulo, asakuza ati «Aba bantu ni abagaragu b’Imana Isumbabyose; barabamenyesha inzira y’umukiro.»


Banyura Amfipoli n’i Apoloniya, bagera i Tesaloniki, aho hakaba isengero ry’Abayahudi.


Abakoraga iby’ubupfumu, na bo batari bake, bakoranya ibitabo byabo babitwikira mu ruhame. Ngo babarure agaciro k’ikiguzi cyabyo, basanga bihwanye n’ibiceri bya feza ibihumbi mirongo itanu.


Nuko umugi wose uravurungana, icyo kivunge cy’abantu kiroha mu kibuga cy’amakoraniro, basumira abantu babiri bo muri Masedoniya, Gayo na Arisitariko, bagendanaga na Pawulo.


Baba Abapariti, Abamedi n’Abelamu, baba abatuye muri Mezopotamiya, muri Yudeya no muri Kapadosiya, muri Ponti no muri Aziya,


Nyamara ya minsi ngo irangire, turahaguruka dukomeza urugendo, bose baraduherekeza hamwe n’abagore n’abana baturenza umugi. Nuko dupfukama aho ku nkombe y’inyanja turasenga;


Abantu b’aho baduha icyubahiro cyinshi, nuko igihe twuriye ubwato, baduha impamba twari dukeneye mu rugendo.


Tugeze i Sirakuza tuhamara iminsi itatu,


Tugeze i Roma, bemerera Pawulo kwicumbikira ukwe, hamwe n’umusirikare wo kumurinda.


Abaturage b’aho batwakira neza cyane, kubera ko imvura yagwaga hariho n’imbeho, baducanira umuriro turawukikiza.


Arisitariko mugenzi wanjye dufunganywe arabatashya, na Mariko mwene sewabo wa Barinaba; naza iwanyu, muzamwakire neza, mukurikije amabwiriza mwahawe.


Na Mariko aragutashya, na Arisitariko, na Demasi, na Luka, abafasha banjye.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan