Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 27:12 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

12 Nyamara icyo cyambu nticyari kimeze neza muri ayo mezi y’imbeho; abenshi bahuza umugambi wo gukomeza bakavayo, ngo barebe ko bagera i Fenike, babe ari ho bamara ayo mezi y’imbeho. Fenike ni icyambu cyo mu kirwa cya Kireta, aherekera mu burengerazuba.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

12 Kandi kuko umwaro atari mwiza gutsīkamo kuhamarira amezi y'imbeho, abenshi babagira inama yo gutsuka bakavayo ngo ahari bashobora kugera i Foyinike kuba ari ho bamarira amezi y'imbeho, ari ho umwaro w'i Kirete werekera hagati y'ikasikazi h'iburasirazuba n'ikusi h'iburasirazuba.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

12 Icyo cyambu nticyari kiboneye ku buryo bari kuhamara amezi y'imbeho n'umuyaga, ni cyo cyatumye abenshi bahuza inama yo kuvayo, biringira kugera ahitwa Fenike, kugira ngo baharangirize ayo mezi y'imbeho. Fenike ni icyambu cyo muri Kireti cyerekeje aho imiyaga ituruka, uwo mu majyepfo y'iburengerazuba n'uwo mu majyaruguru y'iburengerazuba.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

12 Icyo cyambu nticyari kiboneye ku buryo bari kuhamara amezi y'imbeho n'umuyaga, ni cyo cyatumye abenshi bahuza inama yo kuvayo, biringira kugera ahitwa Fenike, kugira ngo baharangirize ayo mezi y'imbeho. Fenike ni icyambu cyo muri Kireti cyerekeje aho imiyaga ituruka, uwo mu majyepfo y'iburengerazuba n'uwo mu majyaruguru y'iburengerazuba.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 27:12
8 Iomraidhean Croise  

Nuko bishimira ko ituze rigarutse, maze Uhoraho abajyana mu mwaro bashakaga.


Abayahudi kavukire n’abayoboke b’idini yabo, Abanyakireta n’Abarabu, twese turabumva bamamaza mu ndimi zacu bwite ibitangaza by’Imana.»


Ngo bumve umuyaga woroshye uturuka mu majyepfo utangiye guhuhera, bibwira ko umugambi wabo wagezweho; ni ko kuzitura ubwato bagerageza kugenda, bakikiye ikirwa cya Kireta.


Bari bamaze igihe kirekire nta cyo bakoza ku munwa, Pawulo ni ko guhagarara hagati yabo, arababwira ati «Ncuti zanjye, byari kuba byiza iyo mujya kunyumva ntimutirimuke i Kireta, kuko mutari kubona aya makuba cyangwa ngo mugire igihombo kingana gitya.


Tumara iminsi myinshi tugenda buhoro, tuza kugera ahateganye n’umugi wa Kinida, ariko bibanje kutugora. Umuyaga utubujije gukomeza, tunyura mu majyepfo y’ikirwa cya Kireta, ahateganye na Salimoni.


Tumaze kuhanyura ariko bitugoye, tugera ahitwa «Myaro myiza», hafi y’umugi wa Lasaya.


Umwe muri bo, umuhanuzi wabo bwite, yaravuze ati «Abanyakireta! Ni abanyabinyoma iteka, ni inyamaswa mbi, ni abanyenda mbi b’abanebwe.»


Nagusize i Kireta ari ukugira ngo utunganye ibyo nasize bituzuye, kandi ngo ushyireho abakuru b’ikoraniro mu migi yose ukurikije amabwiriza naguhaye.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan