Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 27:1 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

1 Bamaze kwemeza ko dufata ubwato tukajya mu Butaliyani, Pawulo n’izindi mfungwa bashingwa umutegeka w’abasirikare witwa Yuli, akaba uwo mu mutwe w’abasirikare witwa «uwa Ogusito».

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

1 Bamaze gutegeka ngo dutsuke tujye muri Italiya, Pawulo n'izindi mbohe babaha Yuliyo, umutware utwara umutwe wo mu ngabo zitwa iza Awugusito.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

1 Bamaze kwemeza ko dufata ubwato tukajya mu Butaliyani, bashinga Pawulo n'izindi mbohe umukapiteni witwa Yuli wo mu mutwe w'abasirikari bita uw'umwami w'i Roma.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

1 Bamaze kwemeza ko dufata ubwato tukajya mu Butaliyani, bashinga Pawulo n'izindi mbohe umukapiteni witwa Yuli wo mu mutwe w'abasirikari bita uw'umwami w'i Roma.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 27:1
29 Iomraidhean Croise  

Inabi mwari mwangiriye, Imana yayihinduyemo ibyiza, kugira ngo imbaga nyamwinshi irokoke, uko mubiruzi none.


Nyamara umugambi w’Uhoraho ugumaho iteka ryose, n’ibitekerezo by’umutima we bigahoraho, uko ibihe bigenda biha ibindi.


kuko Uhoraho ahagurukiye urubanza, ngo arokore intamenyekana zo ku isi. (guceceka akanya gato)


Umuntu yigira imigambi myinshi ku mutima, ariko icyo Uhoraho ashaka ni cyo gikorwa.


akanikorera umuzigo we, akiri muto.


Umutegeka hamwe n’abasirikare be barindanaga Yezu, babonye umutingito w’isi n’ibyari bibaye, bagira ubwoba bwinshi, baravuga bati «Uyu koko yari Umwana w’Imana!»


Umutware w’abasirikare abonye ibyo bibaye, asingiza Imana avuga, ati «Koko uriya muntu yari intungane.»


Hakaba umutware w’abasirikare wari urwaje umugaragu yakundaga, yenda gupfa.


I Kayizareya hakaba umuntu witwa Koruneli, wari umutegeka w’abasirikare bo mu mutwe witwa «uw’Ubutaliyani».


Baramusubiza bati «Twatumwe n’umutegeka w’abasirikare witwa Koruneli, umuntu w’intungane, utinya Imana kandi agashimwa n’umuryango wose w’Abayahudi. Yabwiwe rero n’umumalayika mutagatifu kugutumira, kugira ngo yumve ibyo umubwira.»


Pawulo akimara kubonekerwa, dutangira gushaka uko twajya muri Masedoniya, kuko twari tumenye neza ko Imana iduhamagariye kuhamamaza Inkuru Nziza.


Ahasanga Umuyahudi witwa Akwila ukomoka i Ponto, wari uherutse kuva mu Butaliyani n’umugore we Purisila, kuko umwami w’i Roma, Kalawudiyo, yari yategetse Abayahudi bose kuhava. Pawulo amenyana na bo,


Nyuma y’ibyo, Pawulo abwirijwe na Roho Mutagatifu, yiyemeza kujya i Yeruzalemu anyuze muri Masedoniya no muri Akaya. Yaravugaga ati «Nimara kugerayo, bizaba ngombwa no kujya i Roma.»


Aherako akoranya abasirikare n’abategeka babo, yihuta asanga icyo kivunge cy’abantu. Ngo babone uwo mugaba w’ingabo n’abasirikare, bareka gukubita Pawulo.


Uwo mutegeka w’abasirikare ngo abyumve, asanga umugaba w’ingabo, aramubaza ati «Ibyo ugiye gukora ni ibiki? Ko uriya mugabo ari Umunyaroma!»


Mu ijoro rikurikiyeho, Nyagasani abonekera Pawulo aramubwira ati «Komera! Uko wambereye umugabo i Yeruzalemu, ni ko ugomba no kuzambera umugabo n’i Roma.»


Pawulo ni ko guhamagara umwe mu bategeka b’abasirikare, aramubwira ati «Jyana uyu musore ku mugaba w’ingabo, kuko hari icyo ashaka kumumenyesha.»


Nuko ashinga umutegeka w’abasirikare kurinda Pawulo aho yari ari mu buroko, ariko ngo amureke yishyire yizane, kandi ngo ntabuze n’umwe mu be kumuha icyo akeneye.


Nuko Fesito amaze kuvugana n’abajyanama be, arasubiza ati «Ubwo ujuririye Kayizari, uzajye kwa Kayizari.»


Jye nasanze nta cyo yakoze cyatuma akwiye gupfa. Nyamara kuko we yajuririye Nyir’icyubahiro, niyemeza kumumwoherereza.


Umutegeka w’abasirikare, aho kwita ku byo Pawulo avuga, yiringira inama z’umusare na nyir’ubwato.


Ariko umutegeka w’abasirikare washakaga gukiza Pawulo, ababuza kurangiza uwo mugambi, ahubwo ategeka ko abazi koga bakwiroha aba mbere, bagafata ku nkombe;


Tugeze aho ngaho, umutegeka w’abasirikare abona ubwato buturutse Alegisandiriya bugana mu Butaliyani, nuko turabwurira.


Tumaze rero guhonoka icyo cyago, tumenya ko icyo kirwa tugezeho cyitwa Malita.


Tugeze i Roma, bemerera Pawulo kwicumbikira ukwe, hamwe n’umusirikare wo kumurinda.


Nimutashye abayobozi banyu n’abatagatifujwe bose. Abo mu Butaliyani barabatashya.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan