Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 26:22 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

22 Nyamara no kugeza uyu munsi Imana iracyantabara, nkaba ngikomeza guhamya mu maso ya bose, abato kimwe n’abakuru, ibyavuzwe n’abahanuzi na Musa ku bigomba kuzaba kandi nta cyo nongeyeho:

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

22 Ariko mbona gutabarwa kwavuye ku Mana, na n'ubu ndacyariho mpamiriza aboroheje n'abakomeye. Icyakora nta cyo mvuga keretse ibyo abahanuzi na Mose bavuze ko bizaba

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

22 No kugeza uyu munsi Imana iracyantabara, nkaba mpagaritswe aha no kubyemeza aboroheje n'abakomeye. Nta bindi mvuga bitari ibyo abahanuzi na Musa bavuze ko bizaba:

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

22 No kugeza uyu munsi Imana iracyantabara, nkaba mpagaritswe aha no kubyemeza aboroheje n'abakomeye. Nta bindi mvuga bitari ibyo abahanuzi na Musa bavuze ko bizaba:

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 26:22
42 Iomraidhean Croise  

Bukeye, ku munsi wa cumi na kabiri w’ukwezi kwa mbere, duhaguruka aho ku mugezi wa Ahawa, tugana i Yeruzalemu. Imana yacu yari kumwe natwe, maze muri urwo rugendo idukiza ibiganza by’umwanzi n’iby’umwambuzi wari utwubikiye.


Ubuvunyi bwacu buba muri Uhoraho nyirizina, we waremye ijuru n’isi.


Uhoraho arakabaho! We Rutare nisunga, aragasingizwa! Imana nkesha umukiro niharirwe umutsindo,


Wemeye ko batugira nk’itungo riheka imizigo, utunyuza mu muriro no mu mazi, ariko amaherezo ubidukuramo, turahumeka.


Koko Umwana w’umuntu aragiye nk’uko Ibyanditswe bimuvuga! Ariko rero hagowe uwo muntu wemeye kugambanira Umwana w’umuntu; icyari kuba cyiza ni uko uwo muntu aba ataravutse!»


kuko mpafite abavandimwe batanu; agende ababurire ejo na bo batazaza aha hantu h’ububabare.’


Nuko ahera kuri Musa n’Abahanuzi bose, maze abasobanurira ibimwerekeyeho biri mu Bitabo bitagatifu.


Nuko arababwira ati «Ibyo ni byo nababwiraga nkiri kumwe namwe, nti ’Ni ngombwa ko huzuzwa ibinyerekeyeho byose byanditswe mu mategeko ya Musa, mu bitabo by’Abahanuzi no muri Zaburi.’»


Maze arababwira ati «Handitswe ko Kristu agomba kubabara, maze ku munsi wa gatatu akazuka mu bapfuye,


Uko Amategeko yatanzwe anyuze kuri Musa, ni na ko ubuntu n’ukuri byatugejejweho binyujijwe kuri Yezu Kristu.


Filipo na we aza guhura na Natanayeli, aramubwira ati «Wa wundi wanditswe mu Mategeko ya Musa no mu Bahanuzi, twamubonye: ni Yezu w’i Nazareti, mwene Yozefu.»


Mushakashakira mu Byanditswe, mwibwira ko ari ho musanga ubugingo bw’iteka, nyamara ni byo bihamya ibinyerekeyeho.


Iyaba mwemeraga Musa, nanjye mwanyemeye, kuko yanditse ibinyerekeyeho.


abahanuzi bose bemeza ko umwemera wese azaronka imbabazi z’ibyaha, abikesha ububasha bw’izina rye.»


Bamaze kurangiza ibyari byaramwanditsweho byose, bamumanura ku musaraba maze bamushyira mu mva.


Nyamara icyo nemereye imbere yawe, ni uko nkorera Imana y’abasekuruza, nkurikije Inzira aba bita agatsiko k’abayobye, nkaba nemera n’ibyanditswe byose mu Mategeko no mu Bahanuzi.


Nzakugobotora umuryango wawe kimwe n’iy’abanyamahanga nkoherejemo,


None ubu ndaregwa ko nizera amasezerano Imana yagiriye abasekuruza bacu.


Ubwo bemeranya umunsi bazongera guterana, uwo munsi ugeze bamusanga ari benshi ku icumbi rye. Ahera mu gitondo ageza nimugoroba abasobanurira iby’Ingoma y’Imana, anagerageza kubemeza ku byerekeye Yezu, ahereye ku Mategeko ya Musa no ku Bahanuzi.


Ubu ngubu ariko ubutungane bw’Imana bwarahishuwe hatagombye amategeko; intangamugabo ni amategeko n’abahanuzi.


Koko rero icya mbere cyo nabagejejeho, ni icyo nanjye nashyikirijwe: ko Kristu yapfuye azize ibyaha byacu, nk’uko byari byaranditswe.


Ko yahambwe, ko yazutse ku munsi wa gatatu, nk’uko byari byaranditswe.


mu bitotezo n’ibyago naboneye Antiyokiya, n’Ikoniyo n’i Lisitiri. Mbega ibitotezo nabonye! Ariko byose Nyagasani yabinkuyemo.


Amahanga yari yarakaye, ariko uburakari bwawe buba ari bwo bwigaragaza. Ubu ni igihe cyo gucira urubanza abapfuye, no guhemba abagaragu bawe b’abahanuzi, abatagatifu n’abatinya izina ryawe, abakuru n’abato, n’igihe cyo gutsemba abarimbuye isi.»


Nuko batera indirimbo ya Musa, umugaragu w’Imana, n’iya Ntama, bavuga bati «Nyagasani Mana, Mushoborabyose, ibikorwa byawe birakomeye kandi biratangaje. Inzira zawe ziratunganye kandi ni inyakuri, wowe Mwami w’amahanga.


Hanyuma mbona abapfuye, abakuru n’abato, bari bahagaze imbere y’intebe y’ubwami; nuko ibitabo birabumburwa. Habumburwa ikindi gitabo, ari cyo cy’ubugingo; maze abapfuye bacirwa imanza hakurikijwe ibikorwa byabo byanditswe muri ibyo bitabo.


Maze Samweli afata ibuye, arishinga bukingi hagati ya Misipa na Yeshana; aryita Ebenezeri, ari byo bisobanura ngo ’Ibuye ry’Ubuvunyi’. Ati «Uhoraho yatuvunnye kugeza aha ngaha.»


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan