Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 26:2 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

2 «Mwami Agripa, biranshimishije kurushaho, kuko ibyo Abayahudi bandega byose, uyu munsi ngiye kubyiregurira imbere yawe,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

2 “Ibyo narezwe n'Abayuda byose, Mwami Agiripa, ndishimye ko ari wowe ngiye kubyireguriraho,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

2 “Mwami Agiripa, nshimishijwe no kuba ndi imbere yawe uyu munsi, kugira ngo niregure ku byo Abayahudi bandeze byose,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

2 “Mwami Agiripa, nshimishijwe no kuba ndi imbere yawe uyu munsi, kugira ngo niregure ku byo Abayahudi bandeze byose,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 26:2
10 Iomraidhean Croise  

Nzatangariza ibyemezo byawe, imbere y’abami, nta soni mfite.


Igihe rero bazabagabiza inkiko, ntimuzakurwe umutima n’ibyo muzavuga n’uburyo muzabivuga; icyo muzavuga muzakibona icyo gihe,


Mu gihe bazabajyana mu masengero imbere y’abacamanza n’abategetsi, ntimuzibaze uko muziburanira, n’amagambo muzavuga,


Ariko mbere y’ibyo byose, bazabafata, babatoteze, babace mu masengero, babarohe mu buroko; bazabajyana imbere y’abami n’abatware, babaziza izina ryanjye.


Icyakora, nta kintu na kimwe cy’ukuri nabonye naheraho nandikira Kayizari ku bimwerekeyeho. Ni cyo gitumye muzana imbere yanyu, cyane cyane wowe, mwami Agripa, kugira ngo nimumara kumubaza mbonereho kugira icyo nandika.


Nuko Agripa abwira Pawulo ati «Ngaho iregure.» Pawulo arambura ukuboko, atangira kwiregura ati


Kubera iyo mpamvu rero, mwami Agripa, nta cyari kumbuza kumvira ibyo neretswe biturutse mu ijuru.


Ni yo mpamvu mvuga nta cyo nishisha kuko umwami mbwira abizi neza byose, nkaba mpamya ko nta na kimwe cyamusobye, kuko bitakorewe mu bwihisho.


cyane cyane kuko nawe usanzwe uzi neza imico y’Abayahudi n’ibyo bajyaho impaka. Ni cyo gitumye ngusaba ngo wihangane unyumve.


Ayo masezerano ni yo nyine imiryango yacu uko ari cumi n’ibiri idahwema kwizera ko azasohozwa, bigatuma ishishikarira gusenga Imana amanywa n’ijoro. None rero, Mwami, iby’ayo mizero ni byo ndegwa n’Abayahudi.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan