Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 26:13 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

13 Nuko ndi mu nzira rero, Mwami, amanywa ava mbona urumuri rutambukije izuba kwaka ruturutse mu ijuru, rurangota hamwe n’abo twari kumwe.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

13 Nkigenda ku manywa y'ihangu, Mwami, mbona umucyo uvuye mu ijuru urusha uw'izuba, unsangana n'abo tugendana.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

13 Nuko rero Mwami Agiripa, ndi mu nzira ngenda ku manywa y'ihangu, ngiye kubona mbona umucyo uturutse mu ijuru ukaze kuruta uw'izuba, urangota kimwe n'abo twagendanaga.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

13 Nuko rero Mwami Agiripa, ndi mu nzira ngenda ku manywa y'ihangu, ngiye kubona mbona umucyo uturutse mu ijuru ukaze kuruta uw'izuba, urangota kimwe n'abo twagendanaga.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 26:13
10 Iomraidhean Croise  

Nuko ukwezi kuzahindure ibara, gukorwe n’isoni, izuba ryijime, rimware, kuko Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ari we mwami w’umusozi wa Siyoni n’uwa Yeruzalemu kandi ikuzo rye rikabengerana mu maso y’abakuru b’umuryango.


Igihe Uhoraho azaba yapfutse ibisebe by’umuryango we, akomora ibikomere byawo, urumuri rw’ukwezi ruzaka nk’urw’izuba, naho urw’izuba rwikube karindwi, nk’aho rwabaye urumuri rw’iminsi irindwi.


Nuko yihindurira ukundi mu maso yabo: uruhanga rwe rubengerana nk’izuba, imyambaro ye yererana nk’urumuri.


Nuko igihe nkiri mu nzira negereje kugera i Damasi, ako kanya amanywa ava, urumuri ruturutse mu ijuru rurangota.


Bagenzi banjye twari kumwe babonye urumuri, ariko ntibumve ijwi ry’uwo tuvugana.


Ni cyo cyatumye umunsi umwe njya i Damasi, mfite ububasha n’amabwiriza by’abatware b’abaherezabitambo.


Ubwo twese twikubita hasi, maze numva ijwi rimbwira mu rurimi rw’igihebureyi, riti ’Sawuli, Sawuli! Urantotereza iki? Biragukomereye kwishita ku rubambo.’


Nuko igihe yari mu nzira agiye kugera i Damasi, ako kanya urumuri ruturutse mu ijuru ruramugota.


Mu kiganza cy’iburyo afashe inyenyeri ndwi, mu kanwa ke hagasohoka inkota ityaje amugi yombi. Uruhanga rwe rwarabengeranaga, boshye izuba ry’amanywa y’ihangu.


Uwo murwa ntukeneye izuba cyangwa ukwezi kugira ngo biwumurikire, kuko umurikirwa n’ikuzo ry’Imana kandi na Ntama akaba urumuri rwawo.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan