Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 26:11 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

11 Nazengurutse amasengero yose mbatoteza bikomeye, ndetse nkanabahatira gutuka Imana. Narabarakariraga bikabije, ku buryo nabakurikiraga kugeza no mu migi yo mu mahanga.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

11 No mu masinagogi yose nabahanaga kenshi nkabahata gutuka Yesu, kandi kuko nasazwaga cyane no kubarakarira, ni cyo cyanteraga kubarenganiriza no mu midugudu y'abanyamahanga.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

11 Kenshi mu nsengero zose nabahanishaga bikomeye, nkabahatira no gutuka Kristo. Nakabyaga kubarakarira ku buryo mbatoteza kugeza no mu mijyi yo mu mahanga.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

11 Kenshi mu nsengero zose nabahanishaga bikomeye, nkabahatira no gutuka Kristo. Nakabyaga kubarakarira ku buryo mbatoteza kugeza no mu mijyi yo mu mahanga.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 26:11
17 Iomraidhean Croise  

ndara ntagohetse nk’inyoni yigungiye hejuru y’inzu.


Ni akaga k’urujijo kuri iyi isi, kubona abantu bose bagira iherezo rimwe. Ni yo mpamvu usanga imitima y’abantu isobetse amaganya, bati «Reka twisarire igihe tukiriho»; nyuma yaho bagapfa bakajya ikuzimu!


Muritondere abantu, kuko bazabagabiza inkiko zabo, kandi bakabakubitira mu masengero yabo.


Namwe ubwanyu, muramenye! Bazabagabiza inkiko, mukubitirwe mu masengero. Bazabahagarika imbere y’abami n’abandi bategetsi, ari jye babaziza, bityo muzambere abagabo imbere yabo.


Ndababwira ukuri, abana b’abantu bazakizwa ibyaha byose bakoze, ndetse n’ibitutsi batutse Imana.


Bigeze aho, aribwira ati ’Nyamara se kwa data hari abakozi bangana iki barya bakanabisigaza, naho jyewe nicirwa n’inzara hano!


Ariko mbere y’ibyo byose, bazabafata, babatoteze, babace mu masengero, babarohe mu buroko; bazabajyana imbere y’abami n’abatware, babaziza izina ryanjye.


Ariko bo barabisha, basigara bashaka uko bagenza Yezu.


Abayahudi rero, ngo babone icyo kivunge cy’abantu, bagira ishyari, ni ko guhinyura ibyo Pawulo yavugaga, babisebya.


Nyamara bo bakamurwanya kandi bakamutuka, ni ko gukunguta imyambaro ye, ababwira ati «Amaraso yanyu azabahame! Jye ndi umwere, ndetse no kuva ubu nigiriye mu banyamahanga.»


Ubwo ndasubiza nti ’Nyagasani, barabizi neza ko ari jye wajyaga mu masengero yose gufunga no gukubita abakwemera.


Umuherezabitambo mukuru hamwe n’abakuru b’umuryango ni bo ntanzeho abagabo, bo bampaye inzandiko nshyikiriza abavandimwe bacu b’i Damasi, ubwo najyagayo, ntumwe kuboha abariyo no kubazana i Yeruzalemu kugira ngo bahanwe.


Sawuli nta kindi yatekerezaga kitari ukujujubya no kwica abigishwa ba Nyagasani. Nuko asanga umuherezabitambo mukuru,


Si bo se batuka izina rya Kristu mwitiriwe?


ariko uwo muhanuzi aza guhanirwa ukutumvira kwe, igihe indogobe ye, yo nyamaswa idashobora kuvuga, ivuze nk’umuntu ikaburizamo ubusazi bwe.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan