Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 24:12 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

12 Haba mu Ngoro, haba mu masengero cyangwa mu mugi, muri aba bantu nta wigeze ambona hari uwo tujya impaka, cyangwa ngo basange nteza imvururu muri rubanda.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

12 Kandi ntibasanze njya impaka n'umuntu wese, cyangwa ngo nteranye abantu kubatera imidugararo, naho haba mu rusengero cyangwa mu masinagogi cyangwa mu murwa.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

12 Abayahudi ntibigeze basanga hari uwo tujya impaka mu rugo rw'Ingoro y'Imana, cyangwa ngo basange nteza imvururu mu bantu, haba mu nsengero cyangwa mu murwa aho ari ho hose.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

12 Abayahudi ntibigeze basanga hari uwo tujya impaka mu rugo rw'Ingoro y'Imana, cyangwa ngo basange nteza imvururu mu bantu, haba mu nsengero cyangwa mu murwa aho ari ho hose.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 24:12
6 Iomraidhean Croise  

Igihe rero bazaga basanga abigishwa be, babona ikivunge cy’abantu kibakikije n’abigishamategeko bajyaga impaka na bo.


Urambaza iki? Baza abanyumvise icyo nababwiye. Bo bazi ibyo navuze.»


Igihe nkiri muri ibyo, bansanga mu Ngoro maze kwisukura, ariko nta bantu benshi twari kumwe, yemwe nta n’urusaku;


Uyu muntu twasanze ari icyorezo, acumba urugomo mu Bayahudi bo ku isi yose, kandi akaba n’umutware w’agatsiko kayobye k’Abanyanazareti.


Nuko Pawulo ariregura ati «Nta kosa nigeze nkora, haba ku Mategeko y’Abayahudi, haba ku Ngoro cyangwa se kuri Kayizari.»


Hashize iminsi itatu, Pawulo atumiza abanyacyubahiro b’Abayahudi bahatuye; ngo bamare guterana arababwira ati «Bavandimwe, n’ubwo nta kibi nagiriye umuryango wacu, cyangwa se ngo ncishe ukubiri n’imigenzo y’abasekuruza, nyamara nafungiwe i Yeruzalemu, nshyikirizwa Abanyaroma!


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan