Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 23:10 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

10 Kubera ko amakimbirane yarushagaho gukomera, umugaba w’ingabo atinya ko bari butanyaguze Pawulo, ni ko gutegeka abasirikare ngo bamanuke bamuvane hagati yabo, bamusubize mu kigo cyabo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

10 Habaho intonganya nyinshi, umutware w'ingabo atinya yuko batanyagura Pawulo, ni ko gutegeka ingabo kumanuka ngo zimubanyage ku maboko, zimujyane mu rugo rw'igihome.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

10 Haba intonganya zikaze ku buryo Komanda yatinye ko bari butanyaguze Pawulo. Ni cyo cyatumye ategeka abasirikari be ngo bamanuke, bamuvane muri abo bantu bamujyane mu kigo cy'abasirikari.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

10 Haba intonganya zikaze ku buryo Komanda yatinye ko bari butanyaguze Pawulo. Ni cyo cyatumye ategeka abasirikari be ngo bamanuke, bamuvane muri abo bantu bamujyane mu kigo cy'abasirikari.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 23:10
16 Iomraidhean Croise  

Murumvireho namwe, abiha kwirengagiza Imana, ejo ntazabashwanyaguza, ntimubone ubatabara.


Uhoraho Mana yanjye, ni wowe buhungiro bwanjye; ntabara, unkize abankurikirana bose!


Abo bantu barya inyama z’umuryango wanjye, bakabunaho uruhu, bakabajanjagura n’amagufa, bakabacagaguramo uduce nk’inyama ziri mu cyungo cyangwa mu isafuriya,


Igihe bajyaga kumwinjiza mu kigo cy’abasirikare, Pawulo abaza umugaba w’ingabo ati «Mbese nshobora kugira icyo nkubwira?» Undi aramusubiza ati «Uzi ikigereki?


umugaba w’ingabo ategeka ko binjiza Pawulo mu kigo cy’abasirikare, no kumubaza babanje kumukubita ibiboko, kugira ngo amenye impamvu ituma rubanda bamuvugiriza induru.


Ariko mwishywa wa Pawulo ngo amenye iby’icyo gico, araza yinjira mu kigo cy’abasirikare, abibwira Pawulo.


Uyu muntu nkoherereje yafashwe n’Abayahudi bashaka kumwica, ni bwo mpagobotse n’umutwe w’abasirikare ndamubaka, kuko nari maze kumenya ko afite ubwenegihugu bw’Abanyaroma.


Nashatse kumenya icyo bamurega, mujyana mu Nama nkuru,


Bukeye, abanyamafarasi baba ari bo bakomeza kujyana na we, abandi bagaruka mu kigo cyabo.


ni bwo umugaba w’ingabo Liziya ahagobotse, amutwambura ku ngufu,


Mu ngendo zanjye nyinshi nagiriye amakuba mu nzuzi, mpura n’abambuzi, ngira akaga k’abo dusangiye ubwoko n’ako ntewe n’abanyamahanga, ngirira ingorane mu mugi, mu butayu no mu nyanja, nkubitiraho imitego y’abagambanyi biyita abavandimwe!


Mubimenye rero, bavandimwe nkunda, ko muri impuguke. Nyamara, buri muntu arabangukirwe mu gutega amatwi, ariko ntagahubuke mu kuvuga; atinde no kurakara,


Ariko niba mu mutima wanyu huzuyemo ishyari rikabije n’ubucabiranya, ntimukirate cyangwa ngo mubeshye muhinyura ukuri.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan