Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 22:5 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

5 Umuherezabitambo mukuru hamwe n’abakuru b’umuryango ni bo ntanzeho abagabo, bo bampaye inzandiko nshyikiriza abavandimwe bacu b’i Damasi, ubwo najyagayo, ntumwe kuboha abariyo no kubazana i Yeruzalemu kugira ngo bahanwe.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

5 Kandi n'umutambyi mukuru ni umugabo wanjye w'ibyo, n'abakuru bose b'abanyarukiko na bo ni uko, kuko ari bo bampaye inzandiko zandikiwe bene Data b'i Damasiko, njyanwayo no kuzana n'ab'aho i Yerusalemu ari imbohe kugira ngo bahanwe.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

5 Umutambyi mukuru n'abakuru b'imiryango ni bo ntanze ho abagabo. Ndetse bampaye n'inzandiko nshyikiriza abavandimwe bacu b'i Damasi, maze njya gufata ab'aho kugira ngo mbabohe mbazane i Yeruzalemu bahanwe.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

5 Umutambyi mukuru n'abakuru b'imiryango ni bo ntanze ho abagabo. Ndetse bampaye n'inzandiko nshyikiriza abavandimwe bacu b'i Damasi, maze njya gufata ab'aho kugira ngo mbabohe mbazane i Yeruzalemu bahanwe.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 22:5
21 Iomraidhean Croise  

Bumaze gucya, inama y’abakuru b’umuryango n’abatware b’abaherezabitambo n’abigishamategeko iraterana, maze bahamagaza Yezu mu rukiko rwabo.


Muri iyo minsi, Petero arahaguruka, ahagarara hagati y’abavandimwe bari bateraniye aho, bageze nko ku ijana na makumyabiri. Nuko arababwira ati


Bavandimwe, mwaba urubyaro rwa Abrahamu cyangwa se mwaba abatinya Imana, iri jambo ry’umukiro ni mwe ryohererejwe.


Bavandimwe, nta cyambuza kubabwira nta shiti ko umukurambere wacu Dawudi yapfuye, ko yahambwe ndetse n’imva ye ikaba ikiri iwacu kugeza uyu munsi.


«Bavandimwe kandi babyeyi, nimwumve ukwiregura kwanjye ngiye kubagezaho.»


Pawulo ahanga amaso Inama nkuru, ni ko guterura ati «Bavandimwe, kugeza uyu munsi ndumva nta kibi mfite ku mutima.»


Pawulo ngo amenye ko iryo koraniro rigizwe n’igice kimwe cy’Abasaduseyi, n’ikindi cy’Abafarizayi, avuga aranguruye imbere y’Inama nkuru ati «Bavandimwe, ndi Umufarizayi, nkaba umwana w’Abafarizayi. Icyatumye nshyirwa mu rubanza, ndazira ko niringira izuka ry’abapfuye.»


Ni na byo nakoze i Yeruzalemu; nashyize mu buroko abenshi mu batagatifujwe, mpawe uburenganzira n’abatware b’abaherezabitambo; igihe kandi babaciraga urwo gupfa nkabishyigikira.


Nazengurutse amasengero yose mbatoteza bikomeye, ndetse nkanabahatira gutuka Imana. Narabarakariraga bikabije, ku buryo nabakurikiraga kugeza no mu migi yo mu mahanga.


Ni cyo cyatumye umunsi umwe njya i Damasi, mfite ububasha n’amabwiriza by’abatware b’abaherezabitambo.


Hashize iminsi itatu, Pawulo atumiza abanyacyubahiro b’Abayahudi bahatuye; ngo bamare guterana arababwira ati «Bavandimwe, n’ubwo nta kibi nagiriye umuryango wacu, cyangwa se ngo ncishe ukubiri n’imigenzo y’abasekuruza, nyamara nafungiwe i Yeruzalemu, nshyikirizwa Abanyaroma!


Nuko baramusubiza bati «Nta rwandiko twigeze tubona ruturutse mu Yudeya rukuvuga, ndetse nta n’umwe mu bavandimwe waje ngo abitumenyeshe cyangwa se ngo akuvuge nabi.


None rero, bavandimwe, nzi yuko ibyo mwabikoze mubitewe n’ubujiji kimwe n’abatware banyu.


Bukeye bw’uwo munsi, abatware b’Abayahudi, abakuru b’umuryango n’abigishamategeko bakoranira i Yeruzalemu.


Ngo bamare kubyumva, mu museso binjira mu Ngoro, batangira kwigisha. Umuherezabitambo mukuru kimwe n’abari kumwe na we baraza, bahamagaza Inama nkuru igizwe n’abakuru bose b’Abayisraheli; ni ko gutuma ngo bajye gushaka Intumwa mu buroko.


kandi n’ino ahafite ububasha yahawe n’abatware b’abaherezabitambo, kugira ngo abohe abiyambaza izina ryawe bose.»


Mwumvise kandi imigirire yanjye kera nkiri mu kiyahudi: ko natotezaga bikabije Kiliziya y’Imana nshaka kuyitsemba.


Ku byerekeye umwete, natoteje Kiliziya; naho ku byerekeye ubutungane bukeshwa amategeko, simpinyuka.


Ntuzarangarane ingabire y’Imana ikurimo, ya yindi wahawe igihe ugaragaweho n’ubuhanuzi, maze urugaga rw’abakuru b’umuryango rukakuramburiraho ibiganza.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan