Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 22:4 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

4 Natoteje abantu bakurikiraga iyi Nzira kugeza ubwo mbica, mboha abagabo n’abagore mbashyira mu buroko.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

4 Kandi narenganyaga ab'iyi Nzira ya Yesu ngo bicwe, nkababoha nkabashyira mu nzu y'imbohe, abagabo n'abagore.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

4 Natoteje abantu bayobotse iyi nzira ya Yezu kugeza ubwo mbica. Naboshye abagabo n'abagore mbashyira muri gereza.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

4 Natoteje abantu bayobotse iyi nzira ya Yezu kugeza ubwo mbica. Naboshye abagabo n'abagore mbashyira muri gereza.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 22:4
17 Iomraidhean Croise  

Akomeza kudukurikirana twe na Pawulo, asakuza ati «Aba bantu ni abagaragu b’Imana Isumbabyose; barabamenyesha inzira y’umukiro.»


Ubwo atangira kuvugira mu isengero ashize amanga, Purisila na Akwila ngo bamwumve bamujyana iwabo, bamusobanurira kurushaho inzira y’Imana.


Icyo gihe ni bwo habyutse impagarara zikomeye mu mugi, zerekeye inzira ya Nyagasani.


Ariko bamwe bakomeje kunangira umutima banga kwemera, bagatuka inzira ya Nyagasani mu ruhame. Pawulo ni ko gutandukana na bo, ajyana n’abigishwa akabigishiriza buri munsi mu ishuri ry’umuntu witwa Tirano.


Nyamara icyo nemereye imbere yawe, ni uko nkorera Imana y’abasekuruza, nkurikije Inzira aba bita agatsiko k’abayobye, nkaba nemera n’ibyanditswe byose mu Mategeko no mu Bahanuzi.


Baramukurubana no hanze y’umugi, bamutera amabuye. Abamushinjaga bari barambitse imyambaro yabo imbere y’umusore witwa Sawuli.


Abamwumvaga bose baratangaraga, maze bakabaza bati «Mbese uyu si we wajujubyaga i Yeruzalemu abiyambaza iryo zina? Hanyuma se ntiyazanywe ino no kubaboha, kugira ngo abashyikirize abatware b’abaherezabitambo?»


Koko jyewe ndi uwa nyuma mu ntumwa zose; sinkwiriye no kwitwa intumwa, kuko natoteje Kiliziya y’Imana.


Mwumvise kandi imigirire yanjye kera nkiri mu kiyahudi: ko natotezaga bikabije Kiliziya y’Imana nshaka kuyitsemba.


Ku byerekeye umwete, natoteje Kiliziya; naho ku byerekeye ubutungane bukeshwa amategeko, simpinyuka.


Hari benshi kandi bazabakurikira muri ubwo buyobe bwabo, maze batume inzira y’ukuri isuzugurika.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan