Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 22:3 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

3 Arakomeza ati «Ndi Umuyahudi, navukiye i Tarisi ho muri Silisiya, ariko narerewe muri uyu mugi; nigishwa na Gamaliyeli, antoza kwita byuzuye ku Mategeko y’abasekuruza. Imana nyirwanira ishyaka nk’uko namwe murirwana uyu munsi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

3 “Ndi Umuyuda wavukiye i Taruso y'i Kilikiya, ariko nakuriye muri uyu murwa, nigishirizwa ku birenge bya Gamaliyeli kwitondera cyane amategeko ya ba sogokuruza yose, ngira ishyaka ry'Imana nk'uko namwe mwese murigira none.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

3 “Ndi Umuyahudi ukomoka i Tarisi muri Silisiya, ariko narerewe muri uyu murwa wa Yeruzalemu. Nigiye kuri Gamaliyeli, anyigisha Amategeko ya ba sogokuruza ayakuye ruhande, kandi ndwanira Imana ishyaka nk'uko namwe murirwana uyu munsi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

3 “Ndi Umuyahudi ukomoka i Tarisi muri Silisiya, ariko narerewe muri uyu murwa wa Yeruzalemu. Nigiye kuri Gamaliyeli, anyigisha Amategeko ya ba sogokuruza ayakuye ruhande, kandi ndwanira Imana ishyaka nk'uko namwe murirwana uyu munsi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 22:3
27 Iomraidhean Croise  

Umwami ahamagaza Abagibewoni, arabibabwira. Abagibewoni rero nta bwo bari abo mu miryango ya Israheli, ahubwo bari Abahemori bacitse ku icumu, kandi bari baragiranye isezerano n’Abayisraheli, usibye ko Sawuli yashatse kubatsemba abitewe n’ishyaka yari afitiye Abayisraheli n’Abayuda.


Elisha asubira i Giligali, ubwo inzara yacaga ibintu mu gihugu. Kubera ko abahanuzi bo mu itorero ry’aho bari bicaye imbere ye, yabwiye umugaragu we, ati «Shyira inkono nini ku ziko, maze uteke isupu y’abahanuzi.»


Yari afite mwene nyina witwa Mariya, akaba yicaye iruhande rw’ibirenge bya Nyagasani, yumva amagambo ye.


Hashize iminsi itatu bamusanga mu Ngoro y'Imana, yicaye hagati y’abigisha, abateze amatwi kandi abasiganuza.


Abantu b’aho barahurura, baza kureba ibyabaye. Bageze iruhande rwa Yezu, basanga wa muntu roho mbi zari zavuyemo yicaye imbere ye, yambaye, kandi yagaruye ubwenge. Nuko bagira ubwoba.


Nuko Barinaba ajya i Tarisi gushaka Sawuli;


Urwo rwandiko babahaye rwagiraga ruti «Twebwe Intumwa, abakuru b’ikoraniro n’abavandimwe, turabaramutsa, bavandimwe bacu b’abanyamahanga bari Antiyokiya, muri Siriya no muri Silisiya.


Pawulo yambukiranya Siriya na Silisiya, akomeza za Kiliziya.


Abamwumvaga basingiza Imana, maze baramubwira bati «Muvandimwe, urabona ibihumbi by’Abayahudi bemeye uko bingana, nyamara dore bose barakiziritse ku Mategeko ya Musa.


Pawulo ni ko kumusubiza ati «Jyewe ndi Umuyahudi, ukomoka i Tarisi ho muri Silisiya, nkaba umuturage w’uwo mugi w’ikirangirire. None ndakwinginze ngo ureke ngire icyo mbwira iyi mbaga.»


Feligisi amaze gusoma urwandiko, abaza akarere Pawulo akomokamo. Aho amenyeye ko akomoka muri Silisiya,


Pawulo ngo amenye ko iryo koraniro rigizwe n’igice kimwe cy’Abasaduseyi, n’ikindi cy’Abafarizayi, avuga aranguruye imbere y’Inama nkuru ati «Bavandimwe, ndi Umufarizayi, nkaba umwana w’Abafarizayi. Icyatumye nshyirwa mu rubanza, ndazira ko niringira izuka ry’abapfuye.»


Baranzi kuva kera, babishatse bashobora guhamya ko nabaye umuyoboke w’ishyaka rikomeye ry’idini yacu, nkurikije umuco w’Abafarizayi.


Nanjye ubwanjye, natekerezaga ko ngomba kurwanya ku buryo bwose izina rya Yezu w’i Nazareti.


Ariko mu Nama nkuru hahaguruka umugabo w’Umufarizayi witwa Gamaliyeli, yari umwigishamategeko wubahwaga n’abantu bose; nuko ategeka ko Intumwa zahezwa akanya gato.


Ariko abantu bo mu isengero ryitwa «iry’ababohowe», hamwe n’Abanyasireni n’Abanyalegisandiriya, n’abantu bo muri Silisiya n’abo muri Aziya, batangira kujya impaka na Sitefano.


Sawuli nta kindi yatekerezaga kitari ukujujubya no kwica abigishwa ba Nyagasani. Nuko asanga umuherezabitambo mukuru,


Nyagasani aramubwira ati «Haguruka ujye mu muhanda witwa ’Ugororotse’, ubarize kwa Yuda umuntu witwa Sawuli, ukomoka i Tarisi. Ubu ariho arasenga,


Abavandimwe ngo babimenye, baramuherekeza bamugeza i Kayizareya, maze bamwohereza i Tarisi.


Reka mbaze rero: mbese Imana yaba yaraciye umuryango wayo? Oya ntibikabe! Nanjye ndi Umuyisraheli wo mu rubyaro rwa Abrahamu, mu nzu ya Benyamini.


Mbese ni Abahebureyi? Nanjye ndi we! Ni Abayisraheli? Nanjye ndi we! Inkomoko ya Abrahamu? Nanjye ndi yo!


Kandi benshi mu bo tungana, dusangiye n’ubwoko nabarushaga gukurikiza idini ya kiyahudi, nkabasumbya ishyaka mu guharanira umuco karande w’abasokuruza.


Hanyuma naje mu ntara ya Siriya na Silisiya.


Ni ukuri, wowe ukunda imiryango y’abantu, ab’intungane bose bari mu maboko yawe. Bo bari barambaraye imbere y’ibirenge byawe, maze bakira ijambo ryose uvuze.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan