Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 21:34 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

34 Ariko rubanda bagasakuza, umwe avuga ibye undi ibye. Umugaba w’ingabo abonye ko nta cyo ashoboye kumenya kubera uwo muvurungano, ategeka abasirikare kumujyana mu kigo cyabo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

34 Abo mu iteraniro barasakuza, bamwe bavuga bimwe, abandi ibindi. Ananizwa n'urusaku kumenya ukuri, ategeka ko bamujyana mu rugo rw'igihome.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

34 Rubanda barasakabaka, bamwe bavuga kimwe abandi ikindi. Komanda ntiyabasha kugira icyo amenya kubera urusaku, ni ko gutegeka abasirikari kujyana Pawulo mu kigo cyabo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

34 Rubanda barasakabaka, bamwe bavuga kimwe abandi ikindi. Komanda ntiyabasha kugira icyo amenya kubera urusaku, ni ko gutegeka abasirikari kujyana Pawulo mu kigo cyabo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 21:34
8 Iomraidhean Croise  

Kubera ko amakimbirane yarushagaho gukomera, umugaba w’ingabo atinya ko bari butanyaguze Pawulo, ni ko gutegeka abasirikare ngo bamanuke bamuvane hagati yabo, bamusubize mu kigo cyabo.


Ikoraniro ryose riravurungana, bagasakuza bose, umwe avuga ibye undi ibye, ndetse abenshi muri bo ntibari bazi n’impamvu yabakoranyije.


Ariko mwishywa wa Pawulo ngo amenye iby’icyo gico, araza yinjira mu kigo cy’abasirikare, abibwira Pawulo.


umugaba w’ingabo ategeka ko binjiza Pawulo mu kigo cy’abasirikare, no kumubaza babanje kumukubita ibiboko, kugira ngo amenye impamvu ituma rubanda bamuvugiriza induru.


Igihe bajyaga kumwinjiza mu kigo cy’abasirikare, Pawulo abaza umugaba w’ingabo ati «Mbese nshobora kugira icyo nkubwira?» Undi aramusubiza ati «Uzi ikigereki?


Bukeye bw’uwo munsi, umugaba w’ingabo ashaka kumenya neza icyo Abayahudi barega Pawulo, aramubohora, hanyuma ategeka ko abatware b’abaherezabitambo n’Inama nkuru yose baterana, azana Pawulo amuhagarika imbere yabo.


Icyakora, nta kintu na kimwe cy’ukuri nabonye naheraho nandikira Kayizari ku bimwerekeyeho. Ni cyo gitumye muzana imbere yanyu, cyane cyane wowe, mwami Agripa, kugira ngo nimumara kumubaza mbonereho kugira icyo nandika.


Bukeye, abanyamafarasi baba ari bo bakomeza kujyana na we, abandi bagaruka mu kigo cyabo.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan