Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 21:11 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

11 Ngo agere aho turi, afata umukandara wa Pawulo, awibohesha amaguru n’amaboko avuga ati «Roho Mutagatifu aravuze ngo ’Nyir’uy’umukandara, uku ni ko Abayahudi bazamubohera i Yeruzalemu, maze bamugabize abanyamahanga.’»

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

11 Ageze aho turi, yenda umushumi wa Pawulo awibohesha amaguru n'amaboko aravuga ati “Umwuka Wera avuze ngo ‘Nyir'uyu mushumi ni ko Abayuda bazamubohera i Yerusalemu, bamutange mu maboko y'abapagani.’ ”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

11 Aza aho turi afata umukandara wa Pawulo, awibohesha amaguru n'amaboko aravuga ati: “Mwuka Muziranenge aravuze ngo ‘Uku ni ko nyir'uyu mukandara Abayahudi bazamubohera i Yeruzalemu, maze bamugabize abanyamahanga!’ ”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

11 Aza aho turi afata umukandara wa Pawulo, awibohesha amaguru n'amaboko aravuga ati: “Mwuka Muziranenge aravuze ngo ‘Uku ni ko nyir'uyu mukandara Abayahudi bazamubohera i Yeruzalemu, maze bamugabize abanyamahanga!’ ”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 21:11
34 Iomraidhean Croise  

Sidikiyahu mwene Kenahana wari wicuriye amahembe y’ibyuma, aravuga ati «Uhoraho aravuze ngo: Aya mahembe uzayakubitisha Abaramu kugeza igihe bazashirira!»


Icyo gihe Uhoraho yari yahaye Izayi mwene Amosi ubutumwa, agira ati «Genda wiyambure ikigunira ukenyeye, ukuremo n’inkweto mu birenge.» Nuko abigenza atyo, agendera aho, nta mwabaro nta n’inkweto.


Uhoraho abwira Yeremiya ati «Genda ugure ikibindi, maze uhitemo bamwe mu bakuru b’umuryango no mu baherezabitambo.


Nyamara ndi Uhoraho Imana yawe, kuva nkuvanye mu gihugu cya Misiri. Nzagutuza bundi bushya mu mahema nko ku minsi y’Ikoraniro.


Yezu amaze kuvuga ibyo, ajyana n’abigishwa be, yambuka umugezi wa Sedironi. Hakaba ubusitani, we n’abigishwa babwinjiramo.


Igihe bari bateraniye gusenga kandi basibye kurya, Roho Mutagatifu arababwira ati «Barinaba na Sawuli nimubashyire ukwabo, bajye gukora umurimo nabahamagariye.»


Pawulo na Silasi bambukiranya Furujiya n’akarere kose k’Ubugalati, kuko Roho Mutagatifu yari yababujije kwamamaza ijambo ry’Imana muri Aziya.


Icyakora, muri buri mugi, Roho Mutagatifu anyemeza ko ingoyi n’amakuba bihantegerereje.


Nuko umugaba w’ingabo aramwegera, aramufata, maze ategeka ko bamuboha n’iminyururu ibiri; hanyuma abaza uwo ari we n’icyo yakoze.


Tuhamara iminsi irindwi kuko twari tuhasanze abigishwa, maze bayobowe na Roho Mutagatifu, babwira Pawulo ngo yoye kujya i Yeruzalemu.


Igihe babohaga Pawulo kugira ngo bamukubite, abaza umutegeka w’abasirikare wari umuhagarikiye ati «Mbese mufite uburenganzira bwo gukubita umuntu ufite ubwenegihugu bw’Abanyaroma, atari yanacirwa urubanza?»


Imyaka ibiri ishize, Feligisi asimburwa n’uwitwa Porikiyo Fesito; maze Feligisi ashaka kwikundisha ku Bayahudi, asiga Pawulo mu buroko.


Pawulo aramusubiza ati «Byaba iby’akanya gato cyangwa se igihe kinini, ndasaba Imana ngo, uretse nawe wenyine, n’abanyumva uyu munsi bose bamere nkanjye . . . , usibye iyi minyururu imboshye!»


Hashize iminsi itatu, Pawulo atumiza abanyacyubahiro b’Abayahudi bahatuye; ngo bamare guterana arababwira ati «Bavandimwe, n’ubwo nta kibi nagiriye umuryango wacu, cyangwa se ngo ncishe ukubiri n’imigenzo y’abasekuruza, nyamara nafungiwe i Yeruzalemu, nshyikirizwa Abanyaroma!


Ngicyo rero icyatumye mbatumiza ngo tuganire. Mu by’ukuri, naboheshejwe iminyururu ku mpamvu y’amizero ya Israheli.»


Bagera igihe bataha batarumvikana ubwabo, Pawulo ni ko kongeraho iri jambo ati «Mbega ngo riraba irinyakuri, rya jambo Roho Mutagatifu yabwiye abasekuruza banyu, arivugishije umuhanuzi Izayi ati


Roho Mutagatifu abwira Filipo ati «Genda, wegere ririya gare.»


Ni jye ubwanjye uzamwereka uburyo bwose azagomba kubabazwa, ahorwa izina ryanjye.»


Ngicyo igituma, jyewe Pawulo, ndi imbohe ya Kristu Yezu kubera mwebwe, abavuye ishyanga . . .


Ubu rero, jyewe uri ku ngoyi nzira Nyagasani, ndabinginga ngo mugenze mu buryo bukwiranye n’ubutore bwanyu:


mbereye intumwa n’ubwo ndi mu munyururu bwose. Icyampa ngo nshobore kuvuga ibyayo nshize amanga, uko mbigomba.


Roho Mutagatifu abivuga yeruye ko mu minsi y’imperuka, bamwe bazihakana ukwemera, bishinge ababashukisha ibinyoma, maze batwarwe n’inyigisho zikomoka kuri Sekibi,


Ni na yo mporwa, ngatotezwa, nkabohwa, boshye umugome. Nyamara ariko ijambo ry’Imana ntiribohwa!


Kandi koko mwasangiye ububabare n’abafunzwe, mwakirana ibyishimo isahurwa ry’ibintu byanyu, kuko mwari muzi ko mufite ubukungu bwisumbuyeho kandi buzahoraho.


Ni nk’uko Roho Mutagatifu abihamya, ati «Uyu munsi, nimwumva ijwi rye,


Abo bahanuzi Imana yabahishuriye ko ubwo butumwa atari bo bwagenewe, ahubwo ko ari mwebwe bagomba kubushyikiriza, none ubu ngubu mukaba mubumenyeshejwe n’abigisha b’Inkuru Nziza bayobowe na Roho Mutagatifu woherejwe aturuka mu ijuru, ndetse n’abamalayika bifuza kuyirangamira.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan