Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 20:6 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

6 Naho twebwe, iminsi y’imigati idasembuye irangiye, dufatira ubwato i Filipi, tubasanga i Torowadi nyuma y’iminsi itanu, tuhamara icyumweru cyose.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

6 Tuva i Filipi nyuma y'iminsi y'imitsima idasembuwe, turatsuka tubasanga i Tirowa hashize iminsi itanu, nuko tumarayo karindwi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

6 Naho twe iminsi mikuru y'imigati idasembuye irangiye dufatira ubwato i Filipi, maze nyuma y'iminsi itatu tubasanga i Tirowa tuhamara iminsi irindwi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

6 Naho twe iminsi mikuru y'imigati idasembuye irangiye dufatira ubwato i Filipi, maze nyuma y'iminsi itatu tubasanga i Tirowa tuhamara iminsi irindwi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 20:6
18 Iomraidhean Croise  

Mbere na mbere, uzubahirize iminsi mikuru y’imigati idasembuye. Mu minsi irindwi uzarye imigati idasembuye nk’uko nabitegetse; uzabigire mu gihe cyagenwe, mu kwezi kw’amahundo, kuko muri uko kwezi nyine ari bwo wasohotse mu Misiri. Kandi ntihazagire uhinguka amara masa imbere y’uruhanga rwanjye.


Uzubahirize iminsi mikuru y’imigati idasembuye. Mu minsi irindwi uzarye imigati idasembuye nk’uko nabigutegetse, ku itariki nashyizeho y’ukwezi kw’Amahundo, kuko ukwezi kw’Amahundo ari ko wimutseho mu Misiri.


Abonye ko ibyo bishimishije Abayahudi, yongera no gufata Petero, — ubwo hakaba mu minsi mikuru y’imigati idasembuye —.


Pawulo akimara kubonekerwa, dutangira gushaka uko twajya muri Masedoniya, kuko twari tumenye neza ko Imana iduhamagariye kuhamamaza Inkuru Nziza.


Tuhavuye tujya i Filipi, ari wo mugi mukuru wa Masedoniya, wari utuwe n’Abanyaroma benshi. Muri uwo mugi rero tuhamara iminsi.


Nuko bambukiranya Misiya, baramanuka bajya i Torowadi.


Pawulo yari yagennye kutanyura Efezi kugira ngo adatinda muri Aziya, kuko yihutiraga kuba ari i Yeruzalemu, nibura bishobotse ku munsi mukuru wa Pentekositi.


Abo batubanje imbere, badutegerereza i Torowadi.


Tuhamara iminsi irindwi kuko twari tuhasanze abigishwa, maze bayobowe na Roho Mutagatifu, babwira Pawulo ngo yoye kujya i Yeruzalemu.


Bukeye, turagenda tugera i Kayizareya twinjira kwa Filipo, umwogezi w’Inkuru Nziza, wari umwe muri ba Barindwi, nuko ducumbika iwe.


Tuhasanga abavandimwe, badusaba kumara icyumweru iwabo. Nuko tugera i Roma dutyo.


Twebwe Pawulo na Timote, abagaragu ba Yezu Kristu, ku batagatifujwe bose muri Yezu Kristu bari i Filipi, hamwe n’abayobozi babo n’abadiyakoni babo:


N’ubwo i Filipi twari tumaze kuhabonera imibabaro no kuhatukirwa cyane, nk’uko musanzwe mubizi, ntibyatubujije kubasanga namwe, twiringiye Imana yacu, ngo tubagezeho Inkuru Nziza yayo mu ngorane nyinshi.


Nuza, uzanzanire umwitero wanjye nasize i Torowadi kwa Karupo; uzanzanire n’ibitabo byanjye, cyane cyane iby’impu.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan