Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 20:4 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

4 Muri urwo rugendo yari aherekejwe na Sopateri, mwene Piro w’i Beroya, Arisitariko na Sekundi b’i Tesaloniki, Gayo w’i Deribe na Timote, hamwe na Tushiko na Tirofimo bo muri Aziya.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

4 Abajyanaga na we ni Sopatero mwene Puro w'i Beroya, na Arisitariko na Sekondo b'i Tesalonike, na Gayo w'i Derube, na Timoteyo na Tukiko na Tirofimo bo mu Asiya.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

4 Sopateri mwene Piro w'i Beroya aramuherekeza, kimwe na Arisitariko na Sekundo b'i Tesaloniki, na Gayo w'i Derube na Timoteyo, kandi yari aherekejwe na Tukiko na Tirofimo bo muri Aziya.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

4 Sopateri mwene Piro w'i Beroya aramuherekeza, kimwe na Arisitariko na Sekundo b'i Tesaloniki, na Gayo w'i Derube na Timoteyo, kandi yari aherekejwe na Tukiko na Tirofimo bo muri Aziya.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 20:4
29 Iomraidhean Croise  

Ariko igihe abigishwa bari bamukikije, arahaguruka asubira mu mugi. Bukeye ajyana na Barinaba i Deribe.


Pawulo na Barinaba babimenye, bashaka ubuhungiro mu migi ya Lisitiri na Deribe yo muri Likawoniya, no mu turere tuyikikije.


Hanyuma aza kugera atyo i Deribe n’i Lisitiri. Aho hakaba umwigishwa witwa Timote, umuhungu w’Umuyahudikazi wemeye, naho se akaba Umugereki.


Pawulo na Silasi bambukiranya Furujiya n’akarere kose k’Ubugalati, kuko Roho Mutagatifu yari yababujije kwamamaza ijambo ry’Imana muri Aziya.


Banyura Amfipoli n’i Apoloniya, bagera i Tesaloniki, aho hakaba isengero ry’Abayahudi.


Ariko Abayahudi b’i Tesaloniki ngo bamenye ko Pawulo yamamaza ijambo ry’Imana i Beroya, bahita bajyayo, bateza impagarara n’imidugararo ro muri rubanda.


Nuko umugi wose uravurungana, icyo kivunge cy’abantu kiroha mu kibuga cy’amakoraniro, basumira abantu babiri bo muri Masedoniya, Gayo na Arisitariko, bagendanaga na Pawulo.


Baba Abapariti, Abamedi n’Abelamu, baba abatuye muri Mezopotamiya, muri Yudeya no muri Kapadosiya, muri Ponti no muri Aziya,


Pawulo yari yagennye kutanyura Efezi kugira ngo adatinda muri Aziya, kuko yihutiraga kuba ari i Yeruzalemu, nibura bishobotse ku munsi mukuru wa Pentekositi.


Bamugezeho, arababwira ati «Muzi uko nabanye namwe kuva aho ngereye muri Aziya.


Koko rero, bavuze batyo kuko bari barabonye Tirofimo w’i Efezi ari kumwe na we mu mugi, bakeka ko Pawulo yamwinjije mu Ngoro.


Twurira ubwato buvuye Aduramiti bwajyaga mu byambu bya Aziya, maze tugera mu mazi magari. Ubwo twari kumwe na Arisitariko, Umumasedoniya ukomoka i Tesaloniki.


Timote, umufasha wanjye, arabatashya, na bene wacu Lusiyo, na Yasoni, na Sosipateri.


Arabatashya Gayusi uncumbikiye jye na Kiliziya yose.


Jyewe Pawulo, intumwa ya Kristu Yezu, uko Imana yabishatse, n’umuvandimwe wacu Timote, kuri Kiliziya iri i Korinti, no ku batagatifujwe bose muri Akaya:


Koko rero, Umwana w’Imana, Kristu Yezu, twamamaje iwanyu, jyewe, Silivani na Timote, si uko ateye. Ntiyabaye icyarimwe «yego» na «oya», yabaye «yego» gusa!


Kugira ngo mumenye uko meze n’icyo nkora, mbatumyeho Tushiko, umuvandimwe nkunda, akaba n’umufasha wanjye w’indahemuka muri Nyagasani.


Icyakora nizeye muri Nyagasani Yezu kuboherereza bidatinze Timote, kugira ngo nanjye nimenya amakuru yanyu, nshyire umutima hamwe.


Arisitariko mugenzi wanjye dufunganywe arabatashya, na Mariko mwene sewabo wa Barinaba; naza iwanyu, muzamwakire neza, mukurikije amabwiriza mwahawe.


Ibinyerekeyeho byose muzabibwirwa na Tushiko, uwo muvandimwe nkunda wandwanyeho kandi twafatanyije umurimo wa Nyagasani.


Jyewe Pawulo, intumwa ya Yezu Kristu, uko Imana Umukiza wacu na Kristu Yezu amizero yacu babishatse,


kuri Timote umwana wanjye nkunda cyane: nkwifurije ineza n’imbabazi n’amahoro biva ku Mana Data, no kuri Kristu Yezu Umwami wacu.


Tushiko, namwohereje Efezi.


Erasito yasigaye i Korinti; naho Tirofimo namusize i Mileto arwaye.


Ninkoherereza Aritemasi na Tushiko, uzihutire kunsanga i Nikopoli, kuko ari ho nageneye kuzamara itumba.


Na Mariko aragutashya, na Arisitariko, na Demasi, na Luka, abafasha banjye.


Nkoramutima yanjye Gayo, ndakwandikiye, jyewe Umukuru wawe, ugukunda mu kuri:


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan