Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 20:21 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

21 Nashishikarizaga Abayahudi kimwe n’Abagereki kugarukira Imana no kwemera Umwami wacu Yezu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

21 Nahamirije Abayuda n'Abagiriki kwihana imbere y'Imana, no kwizera Umwami Yesu Kristo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

21 Nihanangirije Abayahudi n'abatari Abayahudi ko bakwiriye kwihana bakagarukira Imana, kandi bakemera Umwami wacu Yezu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

21 Nihanangirije Abayahudi n'abatari Abayahudi ko bakwiriye kwihana bakagarukira Imana, kandi bakemera Umwami wacu Yezu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 20:21
51 Iomraidhean Croise  

avuga ati «Nimwisubireho, kuko Ingoma y’ijuru yegereje!»


Guhera ubwo Yezu atangira kwigisha, agira ati «Nimwisubireho, kuko Ingoma y’ijuru yegereje!»


«Igihe kirageze, none Ingoma y’Imana iregereje. Nimwisubireho maze mwemere Inkuru Nziza!»


Nuko baragenda, batangaza ko abantu bagomba kugarukira Imana.


Oya! Ahubwo reka mbabwire: nimuticuza, mwese muzapfa kimwe na bo.


Oya! Ahubwo reka mbabwire: nimuticuza, mwese muzapfa kimwe na bo.»


Ndabibabwiye: nguko uko abamalayika b’Imana bazishima kubera umunyabyaha umwe wisubiyeho.»


Ndabibabwiye: nguko uko umunyabyaha umwe wisubiraho azatera ibyishimo mu ijuru, birenze iby’intungane mirongo urwenda n’icyenda zidakeneye kwisubiraho.


kuko mpafite abavandimwe batanu; agende ababurire ejo na bo batazaza aha hantu h’ububabare.’


kandi ko uhereye i Yeruzalemu abantu bo mu mahanga yose bagomba kwigishwa, mu izina rye, ibyerekeye ukwisubiraho n’ibabarirwa ry’ibyaha.


Ibi byanditswe ari ukugira ngo mwemere ko Yezu ari Kristu, Umwana w’Imana, no kugira ngo nimumwemera mugire ubugingo mu izina rye.


Uwemera Mwana agira ubugingo bw’iteka, uwanga kwemera Mwana ntazagira ubugingo, ahubwo uburakari bw’Imana bumuhoraho.


abahanuzi bose bemeza ko umwemera wese azaronka imbabazi z’ibyaha, abikesha ububasha bw’izina rye.»


Bumvise ibyo baratuza, bakuza Imana bavuga bati «Noneho Imana yahaye n’abanyamahanga kwisubiraho kugira ngo baronke ubugingo!»


Baramusubiza bati «Wemere Nyagasani Yezu, uzakira, wowe n’urugo rwawe.»


Imana rero yirengagije ibyo bihe by’ubujiji, none irahamagara abantu bose iyo bava bakagera ngo bisubireho,


Abaturage bose b’i Efezi, Abayahudi kimwe n’Abagereki, ngo babimenye bashya ubwoba, basingiza izina rya Nyagasani Yezu.


Petero arabasubiza ati «Nimwisubireho, buri muntu muri mwe abatizwe mu izina rya Yezu Kristu kugira ngo ababarirwe ibyaha bye, kandi muhabwe ingabire ya Roho Mutagatifu.


Ababwira n’andi magambo menshi yo kubemeza no kubakomeza, agira ati «Nimwirokore, mwitandukanye n’aba bantu bayobye.»


Icyakora, muri buri mugi, Roho Mutagatifu anyemeza ko ingoyi n’amakuba bihantegerereje.


Nyamara ku bwanjye, ndahamya ko amagara yanjye bwite nta cyo amariye; icya ngombwa ni ukurangiza isiganwa ryanjye n’umurimo Nyagasani Yezu yanshinze wo guhamya Inkuru Nziza y’ineza Imana ibagirira.


Hashize iminsi mike Feligisi azana n’umugore we Durusila, wari Umuyahudikazi. Ahamagaza Pawulo, maze amutega amatwi ngo amubwire ibyerekeye kwemera Yezu Kristu.


kugira ngo ubahumure amaso, ubahindure bave mu mwijima bagane urumuri, bave mu ngoma ya Sekibi bagarukire Imana; kugira ngo nibanyemera bagirirwe imbabazi z’ibyaha, kandi bahabwe umurage hamwe n’abatagatifujwe.’


Mpera ko mbanziriza ku bantu b’i Damasi, ngera i Yeruzalemu no mu karere kose ka Yudeya no mu mahanga yose, menyesha abo bose ngo bisubireho kandi bagarukire Imana, babeho ku buryo bukwiriye abicujije.


Ubwo bemeranya umunsi bazongera guterana, uwo munsi ugeze bamusanga ari benshi ku icumbi rye. Ahera mu gitondo ageza nimugoroba abasobanurira iby’Ingoma y’Imana, anagerageza kubemeza ku byerekeye Yezu, ahereye ku Mategeko ya Musa no ku Bahanuzi.


Nimwisubireho rero kandi mugarukire Imana, kugira ngo ibyaha byanyu bihanagurwe;


Petero na Yohani bamaze guhamya no kwamamaza ijambo rya Nyagasani, basubira i Yeruzalemu. Bamamaza Inkuru Nziza mu nsisiro nyinshi z’Abanyasamariya.


Ngomba kwita ku Bagereki no ku batari bo, ku bajijutse no ku batajijutse:


Koko rero, nta bwo nshishwa n’Inkuru Nziza kuko ari yo bubasha bw’Imana burokora uwemera wese uhereye ku Muyahudi ukageza ku Mugereki.


Kuko niba wamamarisha umunwa wawe ko Kristu ari Nyagasani kandi ukemera mu mutima wawe ko Imana yamuzuye mu bapfuye, uzarokorwa.


Cyangwa se waba usuzugura impuhwe zayo zitabarika, ubwihangane n’ubugwaneza bwayo, ukirengagiza ko ubuntu bwayo bukureshya ngo wicuze?


natwe ni uko bizamera, twe twemera Uwazutse mu bapfuye, Yezu umwami wacu,


Ubwo rero twagizwe intungane n’ukwemera, dufite amahoro ku Mana, muri Yezu Kristu Umwami wacu.


Mu gihe Abayahudi bigomba ibitangaza, naho Abagereki bashimikiriye iby’ubuhanga,


Kuko akababaro kanyuze Imana gatera kwisubiraho bigeza ku mukiro. Ibyo rero nta n’umwe wabyicuza. Naho akababaro gaheze mu by’isi gusa, gakurura urupfu.


Tuzi ariko ko umuntu atagirwa intungane no kubahiriza amategeko, ahubwo no kwemera Yezu Kristu byonyine. Natwe rero twemeye Yezu Kristu, ngo tuzagirwe intungane no kwemera Kristu, tutabitewe no kuzuza amategeko kuko nta n’umwe uba intungane abikesheje kubahiriza amategeko.


Yego ndiho, ariko mu by'ukuri si jye ukiriho, ahubwo ni Kristu uriho muri jye. Kuba ubu ngubu ndiho mu mubiri, ni uko ndiho mu kwemera Umwana w’Imana wankunze, ubwe akigabiza urupfu ari jye agirira.


Ahubwo rero Ibyanditswe byabohesheje byose ingoyi y’icyaha kugira ngo isezerano rizuzurizwe abemera Yezu Kristu.


Ni cyo gituma nanjye, kuva aho menyeye ukwemera mufitiye Nyagasani Yezu, n’urukundo mugirira abatagatifujwe bose,


N’ubwo tutari kumwe bwose, mbahozaho umutima nejerejwe n’uko iwanyu ibintu byose biri mu buryo, n’uko kandi mukomeza kwemera Kristu mutadohoka.


kuko numva barata urukundo n’ukwemera ufitiye Nyagasani Yezu n’abatagatifujwe bose.


Umuntu wese wemera ko Yezu ari Kristu, yabyawe n’Imana; kandi n’umuntu wese ukunda Imana Umubyeyi, akunda n’uwabyawe na Yo.


Ni nde utsinda isi atari uwemera ko Yezu ari Umwana w’Imana?


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan