Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 20:16 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

16 Pawulo yari yagennye kutanyura Efezi kugira ngo adatinda muri Aziya, kuko yihutiraga kuba ari i Yeruzalemu, nibura bishobotse ku munsi mukuru wa Pentekositi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

16 kuko Pawulo yari yagambiriye kunyura bugufi bwa Efeso, ariko aromboreje kugira ngo adatinda muri Asiya, kuko yihutaga kugira ngo niba bishoboka umunsi wa Pentekote uzabe ari i Yerusalemu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

16 Pawulo yari yaragennye gukomezanya n'ubwato atanyuze Efezi, kugira ngo adatinda muri Aziya. Yari afite ubwira bwo kugera i Yeruzalemu, kugira ngo bishobotse yizihirizeyo umunsi mukuru wa Pentekote.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

16 Pawulo yari yaragennye gukomezanya n'ubwato atanyuze Efezi, kugira ngo adatinda muri Aziya. Yari afite ubwira bwo kugera i Yeruzalemu, kugira ngo bishobotse yizihirizeyo umunsi mukuru wa Pentekote.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 20:16
17 Iomraidhean Croise  

Uzubahirize umunsi mukuru w’Ibyumweru ubigirira kurya umuganura w’ingano zeze. Uzubahirize n’umunsi mukuru w’Ihunika mu ndunduro y’umwaka.


Petero akomanga ku rugi rw’irembo, umukobwa w’umuja witwaga Roda ajya kumva uwo ari we.


Pawulo na Silasi bambukiranya Furujiya n’akarere kose k’Ubugalati, kuko Roho Mutagatifu yari yababujije kwamamaza ijambo ry’Imana muri Aziya.


Bageze Efezi, Pawulo asiga bagenzi be aho ngaho, yinjira mu isengero atangira kwigisha Abayahudi.


ahubwo abasezeraho ababwira ati «Niba Imana ibishatse, nzagaruka iwanyu.» Afata ubwato ava Efezi,


Igihe Apolo yari i Korinti, Pawulo na we agera i Efezi, aturutse mu bihugu by’amajyaruguru. Ahasanga abigishwa bamwe,


Nyuma y’ibyo, Pawulo abwirijwe na Roho Mutagatifu, yiyemeza kujya i Yeruzalemu anyuze muri Masedoniya no muri Akaya. Yaravugaga ati «Nimara kugerayo, bizaba ngombwa no kujya i Roma.»


Umunsi wa Pentekositi uragera, bose bakaba bakoraniye hamwe.


Twe rero tujya mu bwato tugenda mbere twerekeje ahitwa Aso, aho twagombaga kwakirira Pawulo, kuko we yari yagennye kujyayo anyuze inzira y’ubutaka.


Bamugezeho, arababwira ati «Muzi uko nabanye namwe kuva aho ngereye muri Aziya.


None dore ngiye i Yeruzalemu mbibwirijwe na Roho Mutagatifu; ibizambaho ngezeyo simbizi.


Muri urwo rugendo yari aherekejwe na Sopateri, mwene Piro w’i Beroya, Arisitariko na Sekundi b’i Tesaloniki, Gayo w’i Deribe na Timote, hamwe na Tushiko na Tirofimo bo muri Aziya.


Naho twebwe, iminsi y’imigati idasembuye irangiye, dufatira ubwato i Filipi, tubasanga i Torowadi nyuma y’iminsi itanu, tuhamara icyumweru cyose.


Tuhamara iminsi irindwi kuko twari tuhasanze abigishwa, maze bayobowe na Roho Mutagatifu, babwira Pawulo ngo yoye kujya i Yeruzalemu.


Nyuma y’imyaka myinshi, nagarutse i Yeruzalemu nzaniye umuryango wanjye imfashanyo z’abakene, ndetse n’amaturo.


Icyakora nzaguma Efezi kugeza kuri Pentekositi,


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan