Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 2:47 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

47 Basingizaga Imana kandi bagashimwa n’abantu bose; nuko Nyagasani akagwiza uko bukeye umubare w’abacunguwe.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

47 bahimbaza Imana, bashimwa n'abantu bose, kandi uko bukeye Umwami Imana ikabongerera abakizwa.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

47 bahimbaza Imana kandi bashimwa n'abantu bose. Uko bukeye Nyagasani akungura umubare w'abagenda bakizwa.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

47 bahimbaza Imana kandi bashimwa n'abantu bose. Uko bukeye Nyagasani akungura umubare w'abagenda bakizwa.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 2:47
25 Iomraidhean Croise  

Nyamara ntibabona aho bamuturuka, kuko rubanda rwose bari bamuteze amatwi, bitaye cyane ku byo yavugaga.


Uko Yezu yakuraga, ni ko yungukaga ubwenge n’igihagararo, anyuze Imana n’abantu.


Ububasha bwa Nyagasani burabakomeza, bigatuma umubare w’abahinduka bakamwemera urushaho kwiyongera.


Koko rero, Barinaba yari umunyangeso nziza, wuzuye Roho Mutagatifu n’ukwemera. Bityo abantu benshi biyongera ku bemera Nyagasani.


Abanyamahanga babyumvise barishima, basingiza ijambo rya Nyagasani, n’abari baragenewe ubugingo bose baremera.


Aho Ikoniyo na ho ni ko byagenze. Pawulo na Barinaba binjiye mu isengero ry’Abayahudi, baravuga ku buryo Abayahudi n’Abagereki benshi bemeye.


Ngo bamare kwamamaza Inkuru Nziza muri uwo mugi no kuhabona abigishwa benshi, bahera ko basubira i Lisitiri, Ikoniyo n’i Antiyokiya.


Bityo Kiliziya zirushaho gukomera mu kwemera, kandi zikiyongera buri munsi.


Benshi muri bo baremera, kimwe n’Abagerekikazi b’abanyacyubahiro, n’abagabo batari bake.


Kuko Isezerano ari mwe ryagenewe kimwe n’abana banyu, ndetse n’abari kure bose, n’abandi batabarika uko Nyagasani Imana yacu azabihamagarira.»


Nuko abemeye izo nyigisho barabatizwa, uwo munsi biyongeraho abantu bagera ku bihumbi bitatu.


Bamaze kubuka inabi barabarekura, kuko babuze uko babahana kubera rubanda basingizaga Imana bakurije ku byari byabaye.


Nuko Intumwa zikomeza guhamya izuka rya Nyagasani Yezu n’ububasha bukomeye, kandi ubugwaneza bwinshi bwari bubuzuyemo bose.


Nyamara abenshi mu bari bumvise izo nyigisho baremera, umubare wabo ugera nko ku bantu ibihumbi bitanu.


Muri iyo minsi, umubare w’abigishwa ukomeza kwiyongera; nuko abavugaga ikigereki muri bo batangira kwinubira Abahebureyi, kuko abapfakazi babo batitabwagaho uko bikwiye mu igabura rya buri munsi.


Nuko ijambo ry’Imana rikomeza gukwira hose, umubare w’abigishwa urushaho kwiyongera i Yeruzalemu, ndetse n’abaherezabitambo benshi bayoboka ukwemera.


Ubwo Kiliziya yariho mu mahoro muri Yudeya yose, muri Galileya no muri Samariya, ishinga imizi kandi ikomeza kubaha Nyagasani, bityo irushaho kujya mbere ikomejwe na Roho Mutagatifu.


Nuko abaturage bose b’i Lida n’abo mu kibaya cya Saroni babibonye, bayoboka Nyagasani.


Ukorera Kristu atyo, anyura Imana kandi agashimwa n’abantu.


Abo yabigeneye kandi, abo ngabo yarabahamagaye; abo yahamagaye kandi, abo ngabo yabahaye kuba intungane; abo yahaye kuba intungane, abo ngabo yanabahaye ikuzo.


Izayi na we yavuze ibyerekeye Israheli ati «Naho umubare w’abana ba Israheli wangana n’umusenyi wo ku nyanja, agasigisigi konyine ni ko kazarokoka,


Mu by’ukuri, kwamamaza urupfu rwa Kristu ku musaraba bisa n’amahomvu ku bari mu nzira yo korama, ariko ku bari mu nzira yo gukira ari bo twe, ni ububasha bw’Imana.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan