Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 2:45 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

45 Bagurishaga amasambu yabo n’ibintu byabo, bose bakagabana ikiguzi cyabyo bakurikije ibyo buri muntu akeneye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

45 ubutunzi bwabo n'ibintu byabo barabiguraga, bakabigabanya bose nk'uko umuntu akennye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

45 Bagurishaga amasambu yabo n'ibindi bintu bari batunze, bakagabana ibiguzi bavanyemo bakurikije ubukene bwa buri wese.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

45 Bagurishaga amasambu yabo n'ibindi bintu bari batunze, bakagabana ibiguzi bavanyemo bakurikije ubukene bwa buri wese.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 2:45
20 Iomraidhean Croise  

Agira ubuntu, agaha abakene ataziganya; ubutungane bwe bugahoraho iteka, akagendana ishema n’ubwemarare.


Ugiriye impuhwe umukene, aba agurije Uhoraho, kandi iyo neza ni we uzayimwitura.


Yezu aramubwira ati «Niba ushaka kuba intungane, genda ugurishe ibyo utunze, ibivuyemo ubihe abakene, maze uzagire ubukungu mu ijuru; hanyuma uze unkurikire.»


Reka rero mbabwire: ayo matindi y’amafaranga nimuyashakishe incuti, kugira ngo umunsi mwayabuze izo ncuti zizabakire aho muzibera iteka.


Yezu abyumvise, aramubwira ati «Ubuze ikintu kimwe gusa: gurisha ibyo utunze byose, maze ubigabanye abakene, uzagira ubukire mu ijuru; hanyuma uze unkurikire.»


Nuko Zakewusi yegera Nyagasani, aramubwira ati «Rwose, Mwigisha, kimwe cya kabiri cy’ibyo ntunze, ngihaye abakene; niba kandi hari uwo nahuguje, ndamusubiza ibye incuro enye.»


Abigishwa rero, biyemeza gufasha abavandimwe batuye muri Yudeya, bakurikije na none amikoro ya buri muntu.


Koko rero, nta mukene wababagamo, kuko ababaga bafite amasambu cyangwa amazu babigurishaga, bakazana ikiguzi cyabyo,


bakagishyikiriza Intumwa. Nuko bakabisaranganya, bakurikije ibyo buri muntu akeneye.


Si ngombwa ko ngira icyo mbandikira ku byerekeye imfashanyo igenewe abatagatifujwe.


Nk’uko byanditswe ngo «Yatanze ku buntu, akwiza abakene; ubutungane bwe buzahoraho iteka.»


Niba umuntu atunze iby’isi, maze yabona umuvandimwe we akennye ntamugirire impuhwe, urukundo rw’Imana rwamubamo rute?


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan