Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 2:42 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

42 Bahoraga bashishikariye kumva inyigisho z’Intumwa, gushyira hamwe kivandimwe, kumanyurira hamwe umugati no gusenga.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

42 Bahoraga bashishikariye ibyo intumwa zigishaga, bagasangira ibyabo, no kumanyagura umutsima no gusenga.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

42 Bakomezaga kwita ku nyigisho z'Intumwa, bagashyira hamwe, bakamanyura umugati kandi bagasenga.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

42 Bakomezaga kwita ku nyigisho z'Intumwa, bagashyira hamwe, bakamanyura umugati kandi bagasenga.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 2:42
35 Iomraidhean Croise  

Igihe rero yari ku meza hamwe na bo, afata umugati, ashimira Imana, arawumanyura, arawubahereza.


Na bo rero babatekerereza uko byagenze mu nzira, n’uburyo bamumenye amanyura umugati.


Bose barangwaga n’umutima umwe, bagashishikarira gusenga, bari kumwe n’abagore bamwe, barimo Mariya nyina wa Yezu, n’abavandimwe be.


Ngo agereyo, abona ineza Imana yari yabagiriye, biramushimisha. Nuko arabihanangiriza ngo bizirike kuri Nyagasani babikuye ku mutima.


Bakomezaga umutima w’abigishwa, bakabatera umwete ngo bakomere mu kwemera, bababwira bati «Ni ngombwa ko tunyura mu magorwa menshi, kugira ngo tubone kwinjira mu Ngoma y’Imana.»


Iminsi yose bashishikariraga kujya mu Ngoro y’Imana bashyize hamwe, bakamanyurira umugati imuhira, bagasangira mu byishimo no mu bwiyoroshye bw’umutima.


Aho azamukiye, Pawulo afata umugati, arawumanyura; hanyuma akomeza ikiganiro kugeza mu gitondo, abona kugenda.


Ku wa mbere w’icyumweru, ubwo twari duteraniye hamwe ngo tumanyure umugati, Pawulo wari uraye ari bugende aganira n’abavandimwe kugeza mu gicuku.


Petero na Yohani bamaze kurekurwa basanga bagenzi babo, babatekerereza ibyo abatware b’abaherezabitambo n’abakuru b’umuryango bababwiye.


Nuko ngo bamare gusenga, aho bari bateraniye hahinda umushyitsi; bose buzura Roho Mutagatifu, maze bamamaza ijambo ry’Imana bashize amanga.


Naho twebwe tuzagumya kwibanda ubudahwema ku isengesho no ku murimo wo kwigisha ijambo ry’Imana.»


Mwishimire amizero mufite, mwiyumanganye mu magorwa, ntimugahweme gusenga.


Ntimushobora kunywera icyarimwe ku nkongoro ya Nyagasani no ku nkongoro ya Sekibi; ntimushobora kubangikanya ameza ya Nyagasani n’aya Sekibi.


Ndabashimira ko muhora munyibuka, kandi mu budahemuka mukikomezamo ibyo nababwirije byose.


Tuvuge nk’ubu, bavandimwe, nje iwanyu nkivugira mu ndimi, naba mbamariye iki, ijambo ryanjye ritagize icyo ribahishurira, mu bumenyi, mu buhanuzi, cyangwa mu nyigisho?


Ntangazwa n’ukuntu, mu kanya gato, mutangiye gucika ku wabahamagariye ineza ya Kristu, mugashikira indi Nkuru Nziza.


Muri inzu yubatswe mu kibanza cy’intumwa n’abahanuzi, maze Yezu Kristu ubwe akaba ibuye riyishyigikira.


Igihe cyose muhore musenga kandi mwambaza ku buryo bwose mubwirijwe na Roho; mubyitondere kandi musabire ubutitsa abatagatifujwe bose.


kubera uruhare mwagize mu kwamamaza Inkuru Nziza kuva ku munsi wa mbere kugeza ubu.


Cyakora mukomere mu kwemera, ntimugahungabane, ngo muteshuke ku mizero mwasezeranyijwe n’Inkuru Nziza mwumvise, ari yo yamamarijwe ikiremwa cyose kiri mu nsi y’ijuru, akaba ari na yo jyewe Pawulo ndahwema kuruhira.


Nimukomere ku isengesho, muhugukire gushimira.


Ariko wowe, gumya kwibanda ku byo wigishijwe kandi wakiriye udashidikanya. Uzi neza uwo ubikomoraho;


Ntitukihunze amakoraniro yacu, nk’uko bamwe babigizemo akamenyero; ahubwo niturusheho guterana inkunga, cyane cyane ndetse ubwo mubona ko umunsi wa Nyagasani wegereje.


Twebweho ntituri abantu bo gutezuka ngo bitume tworama, ahubwo turi abantu bafite ukwemera kuzaduhesha uburokorwe.


Nuko rero, ibyo twiboneye kandi tukabyumva, turabibamenyesheje, kugira ngo namwe mwunge ubumwe natwe, maze twese twunge ubumwe n’Imana Data, hamwe n’Umwana wayo Yezu Kristu.


Ariko niba tugendera mu rumuri, nk’uko Imana ubwayo iba mu rumuri, tuba twunze ubumwe n’abandi, kandi amaraso ya Yezu, Umwana wayo, akadukiza icyitwa icyaha cyose.


Abo bantu badukomotsemo, ariko ntibari abacu, kuko iyo bajya kuba abacu, baba baragumanye natwe. Nyamara byari ngombwa kugaragaza ko bose uko bangana batari abacu.


Mwebweho rero, nkoramutima zanjye, nimushinge imizi mu kwemera kwanyu gutagatifu rwose; musengere muri Roho Mutagatifu;


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan