Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 2:4 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

4 Ubwo bose buzuramo Roho Mutagatifu, batangira kuvuga mu zindi ndimi, uko Roho abahaye kuzivuga.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

4 Bose buzuzwa Umwuka Wera, batangira kuvuga izindi ndimi nk'uko Umwuka yabahaye kuzivuga.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

4 Bose buzuzwa Mwuka Muziranenge, batangira kuvuga izindi ndimi nk'uko Mwuka abahaye kuzivuga.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

4 Bose buzuzwa Mwuka Muziranenge, batangira kuvuga izindi ndimi nk'uko Mwuka abahaye kuzivuga.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 2:4
55 Iomraidhean Croise  

Umwuka w’Uhoraho wamvugiyemo, n’ijambo rye riri ku rurimi rwanjye.


Nyamara kandi, ni muri iyo mvugo ididimanga, muri urwo rurimi rw’amahanga, Uhoraho azavugana n’umuryango we.


Naho jye, uwo ari Uhoraho ubivuze, dore isezerano nzagirana na bo: umwuka wanjye ugutwikiriye, n’amagambo nashyize mu munwa wawe ntateze kuzava ku munwa wawe, habe no ku munwa w’abana bawe, cyangwa se ku uw’urubyaro rw’abana bawe, uhereye ubu n’iteka ryose. Uwo ni Uhoraho ubivuze.


Nuzuye uburakari, jyewe Uhoraho singishoboye kubuzinzika. Bucuranurire ku bana bari mu nzira, no ku ikoraniro ryose ry’abasore, buzagere no ku bagabo, n’abagore, ku bakuru n’abasaza.


maze usange abana b’umuryango wanjye bajyanywe bunyago, uyababwire. Bakumva cyangwa batakumva, uzababwire uti ’Ni ko Nyagasani Imana avuze.’»


Ariko jyewe, mbikesheje umwuka w’Uhoraho, nuzuyemo imbaraga, ubutabera n’ubutwari, kugira ngo ngaragarize Yakobo ubuhemu bwe, na Israheli icyaha cye.


Igihe rero bazabagabiza inkiko, ntimuzakurwe umutima n’ibyo muzavuga n’uburyo muzabivuga; icyo muzavuga muzakibona icyo gihe,


Dore kandi n’ibimenyetso bizaranga abazaba bemeye: mu izina ryanjye bazirukana roho mbi, bazavuga indimi nshya,


kuko azaba umuntu ukomeye mu maso ya Nyagasani. Ntazanywa divayi n’icyitwa inzoga cyose, kandi azuzura Roho Mutagatifu akiri mu nda ya nyina.


Nuko Elizabeti yumvise indamutso ya Mariya, umwana atwite yisimbiza mu nda, maze Elizabeti yuzura Roho Mutagatifu.


Nuko se Zakariya yuzura Roho Mutagatifu, ahanura avuga ati


kuko icyo gihe Roho Mutagatifu ari we uzababwiriza icyo mukwiye kuvuga.»


kuko ubwanjye nzabaha imvugo n’ubuhanga abanzi banyu batazashobora kurwanya cyangwa kuvuguruza.


Yezu ava ku nkombe ya Yorudani yuzuye Roho Mutagatifu, maze ajyanwa na Roho Mutagatifu mu butayu.


ariko Umuvugizi Roho Mutagatifu, Data azohereza mu izina ryanjye, ni we uzabigisha byose, kandi abibutse n’ibyo nababwiye byose.


Amaze kuvuga atyo, abahuhaho, arababwira ati «Nimwakire Roho Mutagatifu.


ngo Yohani yabatirishije amazi, naho mwebwe muzabatirizwa muri Roho Mutagatifu, nyuma y’iminsi mikeya.»


ahubwo mugiye guhabwa imbaraga za Roho Mutagatifu uzabazamo, bityo muzambere abahamya i Yeruzalemu, muri Yudeya yose no muri Samariya, ndetse no kugera ku mpera y’isi.»


Koko rero, bumvaga abo bantu bavuga mu ndimi kandi bakuza Imana. Petero ni ko kungamo ati


«Hari uwashobora se kubuza aba bantu kubatirishwa amazi, kandi na bo bahawe Roho Mutagatifu kimwe natwe?»


Igihe rero nteruye kuvuga, Roho Mutagatifu abamanukiraho nk’uko natwe yatumanukiyeho mu ntangiriro.


Koko rero, Barinaba yari umunyangeso nziza, wuzuye Roho Mutagatifu n’ukwemera. Bityo abantu benshi biyongera ku bemera Nyagasani.


Abigishwa b’aho basigaye buzuye ibyishimo na Roho Mutagatifu.


Nuko Sawuli, ari we Pawulo, yuzura Roho Mutagatifu, amuhanga amaso


Ndetse n’Imana imenya imitima yabitangiye icyemezo, igihe ibahaye Roho Mutagatifu kimwe natwe.


Nuko Pawulo abaramburiraho ibiganza, maze Roho Mutagatifu abamanukiraho; bavuga mu ndimi kandi barahanura.


Abayahudi kavukire n’abayoboke b’idini yabo, Abanyakireta n’Abarabu, twese turabumva bamamaza mu ndimi zacu bwite ibitangaza by’Imana.»


Nuko haboneka indimi zisa n’iz’umuriro, zigabanya zijya kuri buri muntu muri bo.


Nuko ngo bamare gusenga, aho bari bateraniye hahinda umushyitsi; bose buzura Roho Mutagatifu, maze bamamaza ijambo ry’Imana bashize amanga.


Ubwo Petero yuzuye Roho Mutagatifu arabasubiza ati


None rero, bavandimwe, nimwishakemo abagabo barindwi b’inyangamugayo buzuye Roho Mutagatifu n’ubuhanga, maze tubashinge uwo murimo.


Iyo nama ishimisha ikoraniro ryose; batora Sitefano, umuntu wuzuye ukwemera na Roho Mutagatifu, batora na Filipo na Porokori, Nikanori na Timoni, Parumena na Nikola wo muri Antiyokiya wari umuyoboke w’idini ry’Abayahudi.


Sitefano, uko Imana yakamusenderejemo ubutoneshwe n’ububasha, yakoraga ibitangaza n’ibimenyetso bikomeye muri rubanda.


Naho we yuzura Roho Mutagatifu, ahanga amaso ijuru, abona ikuzo ry’Imana na Yezu ahagaze iburyo bw’Imana.


Nuko Petero na Yohani babaramburiraho ibiganza, maze bahabwa Roho Mutagatifu.


Nuko Ananiya aragenda, yinjira mu nzu, amuramburiraho ibiganza, maze aramubwira ati «Sawuli muvandimwe! Nyagasani Yezu wakubonekeye mu nzira uza ino yakuntumyeho, kugira ngo wongere kubona kandi wuzuremo Roho Mutagatifu.»


Imana, Yo soko y’amizero, nibuzuze ihirwe ryose n’amahoro mu kwemera kugira ngo musenderezwe ukwizera ku bw’ububasha bwa Roho Mutagatifu.


umwe yegurirwa ububasha bwo gukora ibitangaza, undi akagabirwa guhanura; umwe ahabwa kurobanura ibiturutse ku Mana n’ibiyitambamiye, undi agahabwa kuvuga mu ndimi nyinshi, hakaba n’uhabwa kuzisobanura.


N’aho navuga indimi z’abantu n’iz’abamalayika, ariko singire urukundo, naba ndi nk’icyuma kibomborana cyangwa inzogera irangira.


Urukundo ntiruteze gushira. Ubuhanuzi se? Buzashira. Indimi zo se? Zizaceceka. Ubumenyi se? Buzayoka.


Nanjye ubwanjye mvuga mu ndimi, ndetse mbibarusha mwese — Imana ishimwe —


Nakwifuza ko mwese muvuga mu ndimi, ariko icyo nahitamo ni uko mwahanura. Uhanura asumbye uvuga mu ndimi, keretse rero nyirukuzivuga ashoboye no kuzisobanura, bigakomeza ikoraniro.


Ni bwo muzagera ku bumenyi busumba byose bw’urwo rukundo, maze musenderezwemo mutyo ubukungahare bw’Imana.


Ntimugasindishwe na divayi, kuko byabatera kwifata nabi, ahubwo nimwuzure Roho Mutagatifu.


Igihe cyose muhore musenga kandi mwambaza ku buryo bwose mubwirijwe na Roho; mubyitondere kandi musabire ubutitsa abatagatifujwe bose.


Abo bahanuzi Imana yabahishuriye ko ubwo butumwa atari bo bwagenewe, ahubwo ko ari mwebwe bagomba kubushyikiriza, none ubu ngubu mukaba mubumenyeshejwe n’abigisha b’Inkuru Nziza bayobowe na Roho Mutagatifu woherejwe aturuka mu ijuru, ndetse n’abamalayika bifuza kuyirangamira.


kuko nta buhanuzi nyakuri bwigeze buva ku bushake bwa muntu, ahubwo abavuze batyo ni abantu bayobowe na Roho Mutagatifu, batumwe n’Imana.


maze aramubwira ati «Urasinda na ryari? Jya kuryamisha divayi yawe!»


Nuko ageze i Gibeya, itorero ry’abahanuzi riza rimusanga. Umwuka w’Uhoraho umwuzuramo, maze na we aratwarwa, atangira guhanura hamwe na bo.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan