Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 2:39 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

39 Kuko Isezerano ari mwe ryagenewe kimwe n’abana banyu, ndetse n’abari kure bose, n’abandi batabarika uko Nyagasani Imana yacu azabihamagarira.»

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

39 kuko isezerano ari iryanyu n'abana banyu n'abari kure bose, abazahamagarwa n'Umwami Imana yacu.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

39 Erega Isezerano ni mwe ryagenewe kimwe n'abana banyu, ndetse n'abari kure, abo Nyagasani Imana yacu izihamagarira uko bangana.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

39 Erega Isezerano ni mwe ryagenewe kimwe n'abana banyu, ndetse n'abari kure, abo Nyagasani Imana yacu izihamagarira uko bangana.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 2:39
41 Iomraidhean Croise  

kuko uwishwe n’inyota nzamuha amazi, uwumiranye mubere isoko idudubiza; nzasendereza umwuka wanjye mu rubyaro rwawe, n’umugisha wanjye ku nkomoko yawe.


Abahungu bawe bose bazaba abigishwa b’Uhoraho, kandi bazagira amahoro, atagira uko angana.


nshyire ibinezaneza mu minwa yabo. Amahoro azaba yose ku uwahabye, kimwe no ku uri bugufi; ni byo rwose, nzayikiza! Uwo ni Uhoraho ubivuze.


Nuko kuva mu burengerazuba bazatinye izina ry’Uhoraho, no kuva mu burasirazuba batinye ikuzo rye, kuko azaza nk’uruzi ruhurura, rwihutishwa n’umwuka w’Uhoraho.


Azaza ari Umucunguzi wa Siyoni, n’uw’abo muri Yakobo bahindutse bakanga ibyaha byabo. Uwo ni Uhoraho ubivuze.


Ntibazongera kuvunikira ubusa, ntibazabyarira gupfusha, kuko bazaba urubyaro Uhoraho yahaye umugisha, ari bo, ari n’abazabakomokaho.


Bazatura igihugu nahaye Yakobo umugaragu wanjye, igihugu abakurambere banyu bari batuyemo. Bazagituramo bo ubwabo n’abana babo ndetse n’abuzukuru babo ubuziraherezo; umugaragu wanjye Dawudi azababere umwami iteka ryose.


Nuko abemera bo mu bagenywe bari baraherekeje Petero batangazwa no kubona ingabire ya Roho Mutagatifu yasesekaye no ku banyamahanga.


Bagezeyo, bakoranya Kiliziya, babatekerereza ibyo Imana yari yakoranye na bo byose, ariko cyane cyane ko yugururiye abanyamahanga irembo ry’ukwemera.


Simewoni amaze kutwibutsa ukuntu kuva mu ntangiriro Imana yagendereye abanyamahanga, ikabatoranyamo umuryango uzubahiriza izina ryayo.


Nuko Kiliziya ya Antiyokiya ibafasha ku byo bakeneye mu rugendo, banyura muri Fenisiya na Samariya babatekerereza iby’uguhinduka kw’abanyamahanga, maze iyo nkuru itera abavandimwe bose ibyishimo byinshi.


Ndetse n’Imana imenya imitima yabitangiye icyemezo, igihe ibahaye Roho Mutagatifu kimwe natwe.


Koko rero igihe Imana imaze gutanga no gutora, ntiyisubiraho.


Abo yabigeneye kandi, abo ngabo yarabahamagaye; abo yahamagaye kandi, abo ngabo yabahaye kuba intungane; abo yahaye kuba intungane, abo ngabo yanabahaye ikuzo.


ibyo bibumbano ni twebwe yahamagaye tutavuye mu Bayahudi gusa, ahubwo ndetse no mu Banyamahanga.


ari bo Abayisraheli. Ni bo batowe, bahabwa ikuzo n’amasezerano, amategeko, imihango n’ubuhanuzi.


Kuko umugabo utemera atagatifuzwa n’umugore we, kimwe n’uko umugore utemera atagatifuzwa n’umugabo we. Byaba bitabaye ibyo, abana banyu baba babuze ubuntungane, kandi ubundi baratagatifujwe.


Ubonye yamurikiye amaso y’umutima wanyu, mugasobanukirwa n’ukwizera mukesha ubutorwe bwanyu, n’ikuzo rihebuje muzigamiweho umurage hamwe n’abatagatifujwe,


nimwibuke uko mwari mumeze kera: icyo gihe mwari mwibereye aho mutagira Umukiza, nta sano mufitanye na Israheli, nta ho muhuriye n’Amasezerano y’Imana, ndetse mutanayizi, kandi nta cyo mwizeye kuri iyi si.


Nk’uko Umubiri ari umwe na Roho akaba umwe, ni na ko mwahamagariwe gusangira ukwizera kumwe.


Murabizi mwebweho, ukuntu twabaga mu gihugu cya Misiri, n’uko kandi twaciye hagati y’amahanga mwavogereyemo.


Ni yo mpamvu ituma tubasabira iteka, kugira ngo Imana yacu ibahe gutunganya ibyo yabatoreye, kandi ngo ku bubasha bwayo, ibahe gukora ibyiza byose mwiyemeje, mugire n’ukwemera kwigaragaza mu bikorwa.


Yo yadukijije, ikanaduhamagarira kuba intungane, itabitewe n’ibikorwa byacu, ahubwo ibitewe n’umugambi wayo bwite, kimwe n’ineza yayo, ya yindi twaherewe muri Kristu Yezu mbere y’ibihe byose,


Nuko rero, bavandimwe mwatagatifujwe mukaba musangiye ubutorwe bw’ijuru, nimuhugukire Uwo twohererejweho Umuherezagitambo Mukuru ari na We ukwemera kwacu gushingiyeho.


Ni cyo gituma Kristu yabaye ishingiro ry’Isezerano rishya, kuko yapfiriye gukiza ibicumuro by’abari bakigengwa n’Isezerano rya mbere, kandi ngo abatowe bazahabwe umurage w’iteka wabasezeranijwe.


Nyamara nimumara kubabazwa igihe kigufiya, Imana nyir’ubuntu bwose, Yo yabahamagariye ikuzo rihoraho muri Kristu, izabasubiza imbaraga, ibatere inkunga, ibakomeze kandi ibagire indatsimburwa.


Ni cyo gituma rero, bavandimwe, mugomba kwiyongeramo imbaraga kugira ngo mukomere ku ihamagarwa ryanyu n’ubutore bwanyu; nimubigenza mutyo, nta bwo muzigera mugwa bibaho.


Koko ni We watugabiye mu bubasha bwe bwahebuje ibyo twagombaga byose byerekeye ubugingo n’ubusabaniramana, igihe atumenyesheje Uwaduhamagarishije ikuzo rye n’imbaraga ze bwite.


Bazarwanya Ntama, nyamara abaganze, kuko ari we Mutegetsi w’abategetsi n’Umwami w’abami, kandi hamwe na we, abahamagawe, n’abatowe n’abayoboke be, na bo bazatsinda.»


Nuko umumalayika arambwira ati «Andika: Hahirwa abatumiwe mu bukwe bwa Ntama.» Hanyuma yungamo ati «Ayo magambo ni ay’Imana ubwayo.»


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan