Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 2:32 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

32 Yezu uwo rero Imana yaramuzuye, twese turi abahamya babyo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

32 Imana yazuye Yesu uwo, natwe twese turi abagabo bo guhamya ibyo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

32 Yezu uwo rero Imana yaramuzuye, twese turi abagabo bo kubihamya.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

32 Yezu uwo rero Imana yaramuzuye, twese turi abagabo bo kubihamya.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 2:32
24 Iomraidhean Croise  

Namwe rero muzambera abagabo, kuko twabanye kuva mu ntangiriro.


uhereye kuri batisimu ya Yohani ukageza ku munsi atuvanywemo. Ni ngombwa rero ko umwe muri bo yafatanya natwe kuba umuhamya w’izuka rya Yezu.»


ahubwo mugiye guhabwa imbaraga za Roho Mutagatifu uzabazamo, bityo muzambere abahamya i Yeruzalemu, muri Yudeya yose no muri Samariya, ndetse no kugera ku mpera y’isi.»


Ariko Imana yamuzuye mu bapfuye,


yararidusohoreje twebwe abana babo, igihe yazuraga Yezu nk’uko byanditswe muri zaburi ya kabiri ngo ’Uri umwana wanjye, nakwibyariye uyu munsi.’


kuko yashyizeho umunsi igomba gucira isi urubanza rutabera, ikoresheje umuntu yabigeneye, nk’uko yahaye bose icyemezo, umunsi imuzura mu bapfuye.»


Ariko Imana yaramuzuye, imubohora ku ngoyi z’urupfu kuko bitashobokaga ko rumuherana.


Mwicishije Umugenga w’ubugingo, ariko Imana yamuzuye mu bapfuye, turi abagabo bo kubihamya.


Ni mwebwe mbere na mbere Imana yahingukirije Umugaragu wayo, iramuboherereza kugira ngo abazanire umugisha; bityo buri muntu muri mwe abone kuzinukwa ibibi yakoraga.»


Nimumenye neza rero, mwebwe mwese n’umuryango wose wa Israheli, ko izina rya Yezu Kristu w’i Nazareti mwebwe ubwanyu mwabambye, Imana ikamuzura mu bapfuye, ari ryo uyu muntu akesha kuba ahagaze imbere yanyu ari mutaraga.


Nuko Intumwa zikomeza guhamya izuka rya Nyagasani Yezu n’ububasha bukomeye, kandi ubugwaneza bwinshi bwari bubuzuyemo bose.


Imana y’abasekuruza bacu yazuye Yezu, uwo mwishe mumumanitse ku giti.


Bikaba ndetse twaba abahamyabinyoma b’Imana, kuko twemeje ko yazuye Kristu, kandi itaramuzuye, niba ari byo ko abapfuye batazuka.


None rero Imana yazuye Nyagasani, izatuzura natwe ku bw’ububasha bwayo.


Koko turabizi, Uwazuye Nyagasani Yezu, natwe azatuzurana na We, kandi twese azatwakire iruhande rwe.


Jyewe Pawulo intumwa, itari iy’abantu cyangwa kubw’umuntu, ahubwo ku bushake bwa Yezu Kristu n’Imana Umubyeyi wacu wamuzuye mu bapfuye,


Izo mbaraga zitagira urugero yanazigaragarije muri Kristu, igihe imuzuye mu bapfuye, ikamwicaza iburyo bwayo mu ijuru,


Igihe mubatijwe, mwahambanywe na Kristu, kandi muzukana na we, kuko mwemeye ububasha bw’Imana yamuzuye mu bapfuye.


Imana Nyir’amahoro, yakuye Umwami wacu Yezu mu bapfuye, Umushumba mukuru w’intama, ibigirishije amaraso y’Isezerano rizahoraho iteka,


Ni na We mukesha kwemera Imana yamuzuye mu bapfuye kandi ikamukuza, ku buryo ukwemera kwanyu n’amizero yanyu bishingira ku Mana.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan